Diamond Platnumz, Fally Ipupa na Mr Flavour bagiye guhurira mu ndirimbo imwe

 Uyu munsi tugiye guhanga amaso indirimbo ya Diamond Platnumz , Fally Ipupa na Mr Flavour ishobora gusiga inkuru zitandukanye n’izari zihari mu ruganda rw’imyidagaduro.

Jun 4, 2021 - 05:44
Jun 4, 2021 - 06:08
 0
Diamond Platnumz, Fally Ipupa na Mr Flavour bagiye guhurira mu ndirimbo imwe

Mr Flavour ari kubarizwa muri Tanzania aho yahishuye ko na Fally Ipupa bari gukorana indirimbo ari batatu.

Fally Ipupa wigaruriye imitima y’abakunda Rhumba (rumba) Soukous ni umwe mu bahanzi bakorera ibitaramo ku mugabane w’u Burayi amatike agashira mbere akihanganisha ababuze uko baza kumureba. Mr Flavour na we afite igikundiro muri Afurika y’uburengerazuba dore ko ubuhanga bwe mu gucuranga ibikoresho bitandukanye no kuba afite imiterere ikurura ab’igitsinagore bimuhesha igikundiro cyo kuba ibitaramo yitabira biba bihenze cyane. Diamond Platnumz uri kugenda akuraho uduhigo tumwe na tumwe agashaka guhangana n’abahanzi bo muri Nigeria bifatiye umuziki wo muri Afurika yamaze kuzana Mr Flavour muri Tanzania mu mushinga w’indirimbo. Ni indirimbo azakorana na Fally Ipupa bigeze gukorana iyitwa ‘’Inama’’ ku ya 06 Kanama mu 2019.

Yararebwe cyane kuri shene ye imaze kurebwa na miliyoni 90. Diamond Platnumz yafashe ifoto y’iyi ndirimbo ayishyira kuri instagram ye ashimira abantu bose bagize uruhare mu kuba imaze kuzuza izo miliyoni. Imyaka itandatu ishize Diamond yanyarukiye muri Nigeria asaba Mr Flavour ko yamuha amahirwe bagakorana indirimbo. Mr Flavour yatangiye umuziki afite imyaka 13, atangira avuza ingoma mu rusengero. Mu 1996 Mr Flavour yagannye ishuri yiga ibijyanye n’umuziki. Aho rero niho yakuye ubuhanga bwo kuvuza ingoma mu myaka itatu. Mu 1999 Mr Flavour yatangiye gucuranga keyboard.

Ni nabwo yatangiye gufasha abahanzi bo muri Sound city music nka back up singer. Ku myaka 19 yashinze itsinda akajya aricurangira ingoma. Mu mujyi rwagati wa Enugu yacuranze piano abantu baramukunda cyana ahavana igitekerezo cyo gutangira gukora umuziki. Mu 2005 nibwo Mr Flavour yakoze album ayita N’abania iramamara iwabo mu burasirazuba bwa Nigeria. Tugaruke kuri Diamond wabonaga ko akwiriye gukorana n’umuhanzi w’umuhanga , unajya kugira imiterere yo gukurura abakobwa akoresheje ibice by’umubiri ibizwi nka Six Packs cyangwa se abudomina. Mu 2015 bakoranye iyitwa’’Nana’’ yarakinwe mu bitangazamakuru , iracurangwa mu birori karahava. Ubu imaze kurebwa na miliyoni 73. Diamond Platnumz amaze kubona umusaruro yakuye mu gukorana na Mr Flavour yongeye kumwegera bakorana iyitwa’’Time to Party’’ bigaragara neza ko Diamond Platnumz yari amaze kwizera ko izina rye ryatumbagiye ntiyari agikeneye kuvuga amazina ye mu ndirimbo ahubwo yamamazaga label ye ya WCB. Nyamara mu 2015 ni we watangiye yivuga muri ya ndirimbo yakoranye bwa mbere na Mr Flavour.

Mu kiganiro kihariye Mr Flavour yahaye ibitangazamakuru bya Diamond Platnumz yasobanuye ko Diamond Platnumz ari umuvandimwe we kandi gukorana na we byoroshye kuko basanzwe babanye neza.  Mr Flavour ati:’’Diamond Platnumz ni umuvandimwe wanjye tuganira buri gihe kandi neza, ubushuti bwacu burakomeye, ubuvandimwe bwacu burahamye’’. Akomeza avuga ko ari umuhanzi w’umuhanga kandi kuva bahura bwa mbere yamubereye inshuti. Ati:’’Dufite indirimbo na Fally Ipupa na Diamond Platnumz turi batatu’’.

Indirimbo Mr Flavour yakoranye na Diamond mu myaka ibiri ishize asobanura ko yamuhaye umusaruro kandi yitanga cyane. Ati:’’Diamond ari gutumbagiza umuziki wa Tanzania akawushyira ku rwego mpuzamahanga, aho wajya hose wumva bavuga Diamond Platnumz , muri Nigeria turamukunda ni ukuri ni umuhanzi w’ukuri’’.

Mr Flavour yemera neza ko Diamond Platnumz afite ijisho rireba kure iyo agiye guhitamo umuhanzi asinyisha muri WCB. Agaruka ku bahanzi akunda gukurikira ibihangano byabo yashimye indirimbo yitwa ‘’Baikoko’’ ya Mbosso w’imyaka 29 y’amavuko. Uyu Mbosso yamenyekaniye ku ndirimbo yitwa ‘’Nadekezwa’’ na ‘’Hodari’’ yatsindiye ibihembo nka video y’umwaka mu 2019 muri Hipipo awards. Iyi ndirimbo iri kuri album yitwa’’Definition of Love’’ iri mu zikunzwe ku mbuga zicururizwaho imiziki. Muri Kenya iri kuza imbere. Ku rutonde rw’indirimbo 1oo zikunzwe kuri Boomplay iri ku mwanya wa mbere. Mr Flavour avuga ko akunda Rayvanny bitewe n’ijwi rye ririmo ubuhanga ku buryo indirimbo ze iyo uzumvishe zikwinjiramo. Mr Flavour yemeza ko Diamond afite ijisho ryo kurambagiza abahanzi aha amasezerano muri WCB. Igihe cyose Mr Flavour afite umwanya agerageza kumva umuziki wa Rayvanny.

Umuziki wa Bongo Flavour nta gikundiro ufite muri Nigeria

Mr Flavour asobanura ko ajya abwira abanyamakuru bo muri Nigeria kugerageza kureba impande zose z’Afurika bagakina indirimbo zo mu njyana zitandukanye yaba Afro Beat, Rhumba, Bongo Flavour n’izindi mu kubasha kuvanga imico. Ariko rero yemera ko ibintu byiza bifata igihe kirekire kandi iyo yitegereje asanga Diamond Platnumz ari kubikora cyane hamwe n’abahanzi afasha. Mr Flavour afite ikizere ko umuziki wa Bongo Flavour amaherezo uzagera kure kuko ufite umwihariko.

Mr Flavour, Diamond Platnumz na Fally Ipupa bagiye gukorana indirimbo ishobora kuzasiga hari amateka yandi yiyanditse muri bongo flavor ya Tanzania.

Tugarutse gato ku rugendo rwa Mr Flavour mu 2005 nababwiye ko ari bwo yasohoye umuzingo we wa mbere. Mu 2010 inzozi ze zabaye impamo akora album ayita ‘’Uplifted’’ iyi yacurujwe na  Lolhiphop Records , inzu itunganyiriza imiziki muri Afurika y’epfo. Iyi album niba mwibuka neza mukaba mukurikira neza umuziki wa Mr Flavour , ni yo iriho indirimbo yamuzamuriye izina muri Afrika no ku ruhando mpuzamahanga. Iyi ni ‘’Ashawo remix’’ Icyokora hari abayita ‘’Nwa baby’’. Iyi album kandi iriho indirimbo yakoranye na Tiwa Savage , yo yitwa ‘’Ayi’’. Yasohotse ku ya 18 Gashyantare mu 2012.

Muri uyu mwaka wa 2012 Mr Flavour yarongeye ashyira hanze album ayita’’Blessed’’. Kuva kuri iyi ahamya ko ariyo yamubereye umugisha kuko yamenye ubwoko bw’umuziki asabwa guha abafana be, ibicurangisho asabwa gukoresha n’ibindi. Mu 2014 yasohoye album ayita’’Thankful’’ iriho indirimbo yakoranye na Chidnma yitwa’Ololufe’’ yaje kumukururira impaka ku mbugankoranyambaga ko bakundana. Mu kiganiro kihariye nigeze kugirana na Mr Flavour ubwo yari amaze kuririmba mu nama mpuzamahanga yitwa CAX namubajije niba koko yarigeze aba inshuti na Chidma. Mr Flavour yarampakaniye ambwirako rwose ari akazi kandi bari inshuti zisanzwe ndetse na we yibajije impamvu abantu bahora bamubaza icyo kibazo. Mr Flavour yakoranye iyo ndirimbo na Chidnma iranakundwa cyane. Icyakuruye urujijo ni uburyo asoma uwo muhanzikazi nkaho basanzwe bakundana. Mr Flavour we yemera ko iyo yandika indirimbo aba yisanisha n’abafana be ku buryo iyo ari gufata amashusho yayo adatinya gukora ibyo abazayireba bazakunda kuko yishyira mu mwanya wabo. Yongeyeho ko ari umuhanzi uha abafana be ibyo bakeneye kandi akabitanga atitangiriye itama. Rero kuba yaragaragaye yahuje urugwiro na Chidnma ni urucabana. Ikindi aba bahanzi basanzwe bari inshuti bakaba bahuzwa n’umuziki ariko baganira cyane. Mbibutse ko Chidnma aherutse gufata icyemezo akareka secural music akigira muri gospel.

 

Mu 2017 Mr Flavour yasohoye album yitwa’’Ijele ‘’The Traveller’’.iyi iriho indirimbo yakoranye n’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona akaba atuye muri Liberia. Mr Flavour ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bafite abafana benshi hanze. Uyu muhanzi w’imyaka 37 y’amavuko, akunze guhogoza benshi mu bafana b’abakobwa. Ubwo aheruka mu Rwanda nagize amahirwe yo kubaza abafana bari bitabiriye icyo gitaramo. Hari uwabaye umunyakuri ambwira ko nubwo yahita yipfira yaba yageze ku nzozi ze zo kwibonera Mr Flavour amaso ku maso. Uwo mukobwa yari yarateganyije amafaranga ku buryo niyo byari gusaba kwishyura ibihumbi 50 by’amanyarwanda yari kuyatanga ariko agataramana na Mr Flavour.

Mu 2019 uyu muhanzi kugirango umuhagurutse aze kukuririmbira byari kugusaba kwikoramo miliyoni 24 zijya kungana n’ibihumbi 24 by’amadolali. Iyo urebye amavideo yakoze kuva mu 2011 kugeza mu 2018 usanga yarashyizweho ibiganza n’abahanga mu kuyobora indirimbo barimo, Mastercraft, selebobo,Godfather production, Clarence Peters. Kuva mu 2011 kugeza mu 2019 buri mwaka agenda yegukana ibihembo byaba ibitangirwa iwabo cyangwa se hanze.

 

Fally Ipupa ugiye gukorana na Diamond Platnumz na Mr Flavour, kuva mu 1999 kugeza mu 2006 yari muri Quartier Latin International ya Koffi Olomide wanayitangije mu 1986. Fally Ipupa ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umucuranzi wa guitar. Ku myaka 43 afite abana batanu.

Mu 2006 nibwo yiyomoye kuri rya tsinda atangira umuziki. Kuva mu 2007 kugeza ubu ni we wibitseho ibihembo byinshi by’umuhanzi wo muri Afurika yo hagati. Mu 2010 yabashije kwibikaho MTV award abikesha video nziza yitwa’’Sex Dance’’. Iki gihe Diamond Platnumz yari kwiga amayeri yo kuzazamura izina rye kuko aba bahanzi baje kuba inshuti muri iyo myaka yabareberaga kuri televiziyo yibaza igihe yazabasha nibura kubasaba gukorana indirimbo. Mu 2010 hari hakiri imyaka ine kuri Diamond Platnumz yo kujya gushaka Davido ngo amuzamurire izina nibura atangire kwamamara nkuko byagenze bagikora Number one isubiyemo. Fally Ipupa amaze gutunganya albums esheshatu akaba abitse ibihembo byinshi mu kabati ke. Fally ipupa yibitseho ibanga ryo kuba ari umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya cya Rhumba uririmba indirimbo za gisirimu kandi unafite uburanga bukurura abakobwa n’abagore.

Mu mpera za 2019, uyu Fally Ipupa yari kuza kuririmbira muri Kigali Convention Centre. Habayeho gapapu, akaruta akandi karakamira, yigira I Paris muri sale nini yitwa Zenith ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 6 bicaye neza. Ni imwe mu nyubako zibereye ibirori ziri I Paris ku buryo byahenda umuhanzi udafite igikundiro mu bihugu bivuga igifaransa kuba yayitumirwamo. Muri wa mwaka nababwiye wa 2019, yakatiye abanyakigali yigira I Paris. Inkuru ihari ni uko amatike yo kujya kumureba yashize mbere y’ukwezi. Mwibukeko nababwiyeko yakira 6,000 bicaye neza. Akimara kubona ko hari abafana babuze uko baza kumureba yiyemeje kuzasubirayo kubataramira. Gusa sakindi yaje kubyara ikindi. Coronavirus ibyivangamo kugeza ubu ntarasubira gutaramira ba bafana be babuze uko bamureba kandi baraguze itike. Niba mwakurikiye neza murumvako Diamond Platnumz akeneye abahanzi bafite abafana aho we atabasha no kubona abafana 1000. Mu rwego rwo kwagura imipaka y’umuziki we. Icyokora nubwo aba bahanzi babiri bafite icyo barusha Diamond Platnumz na we ntibapfundura udushumi tw’inkweto ze ku kijyanye na views za YouTube ariyo mpamvu igihe cyose yabakenera batazuyaza kuko baramukeneye. Twakwitega ko iyi ndirimbo ishobora kuzarangiza umwaka iri imbere mu ndirimbo zarebwe cyane kuri YouTube? Ntegura iki cyegeranyo nigeze guca iryera inkuru ya Billboard yo muri uyu mwaka iriho abahanzi 15 barebwe cyane bagendeye kuri Global views. Kuri urwo rutonde Diamond Platnumz yari ku mwanya wa kabiri akurikira Burna Boy wari ufite miliyoni 435.77, naho Diamond akagira miliyoni 291.76.

Indirimbo ya Diamond afatanyije na Mr Flavour na Fally Ipupa ishobora kuzasiga uyu munyatanzania yanikiriye kure abahanzi bi muri Nigeria bakajya baza kumushaka nkuko mu 2014 yagiye gushaka Davido. Ku itariki 18 ukwezi kwa gatanu 2021 Diamond Platnumz yasinyanye na Warner Music yo muri South Africa ikaba igiye gucuruza umuziki we n’abahanzi bo muri wcb ukagera ku isi hose. Diamond Platunmz ni we muhanzi ufite YouTube Chanel ifite subsrcribers benshi muri Afurika miliyoni 5. Diamond Platnumz yemera ko we ubwe Atari afite ububasha bwo gucuruza umuziki we na WCB ku isi hose akaba yari akeneye amaboko ya Warner Music ikoresha Ziiki media mu kugurisha ibihangano by’abahanzi. Bimwe mu bikubiye mu masezerano nabashije kubona harimo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye, kumushakira ibigo bikomeye yamamariza, kugurisha ibihangano bye na WCB, kumutegurira ibitaramo ku isi hose n’ibindi.

 

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw