Ghana: Indaya zafatiye umwanzuro ukomeye abapolisi baherutse kuzendereza

Abakora umwuga w’uburaya mu gihugu cya Ghana biyemeje guhemukira abapolisi bakomeje kubakorera urugomo aho bafashe umwanzuro ko nta muntu wicuruza uzongera gukorana imibonano mpuzabitsina n’umupolisi mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Jun 3, 2021 - 12:47
Jun 3, 2021 - 12:51
 0
Ghana: Indaya zafatiye umwanzuro ukomeye abapolisi baherutse kuzendereza

Izi ndaya zo mu mujyi wa Accra ahitwa Pokuase zavuze ko zigiye kwiyima abapolisi mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere kuko ngo bamaze igihe bazihohotera.

Izi ndaya za Pokuase zarakajwe cyane nuko polisi imaze icyumweru izihigisha uruhindu yazifata ikazifunga ariyo mpamvu ngo niyo umupolisi yazana ibya mirenge batazongera kumureba ijisho ryiza.

Kuwa 22 Gicurasi 2021,polisi yapanze umukwabu wo gufata indaya zo muri Pokuase birangira ifunze izigera kuri 33 zabigize umwuga hanyuma n’amazu yazo atemewe arasenywa.Izi ndaya zashinjwe ko ari ikiraro gikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge,ibisambo,ndetse no gucuruza abakobwa bakiri bato.

Inzu zasenywe n’izari zubakishijwe ibiti zabagamo indaya zo muri Nigeria zivanze nizo muri Ghana.

Itangazo izi ndaya zashyize hanze rigira riti “Twafashe uyu mwnzuro kugira ngo twicishe abapolisi bakunda kuza kudusura ubushake bwo gutera akabariro bige isomo ryo kutazongera kudusagarira mu buryo nk’ubwa Rambo.

Twakoze ibi kandi kugira ngo dusabe n’andi matsinda y’abigurisha kwifata ntibakorane imibonano mpuzabitsina n’abapolisi.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175