Rihanna yatangaje inkomoko ye
Umuhanzikazi Rihanna w’umuherwe kurusha abandi ku isi yasobanuye ko avuka muri Nigeria mu mu bwoko bwa Igbo.
Yanditswe na: Habinshuti Dan Christian
Umuhanzikazi akaba n’umunyamideri, Robin Rihanna Fenty wamamaye mumuziki nka Rihanna( Bad Girl) yatangaje ko ari umugore ufite inkomoko muri Igbo, ubwoko butuye mu majyepfo ashyira uburasizuba bwa Nigeria. Ubu bwoko kandi banatuye muri Cameroon, Gabon na Equatorial Guinea. Rihanna yatangaje ko yabwiwe na nyina umubyara ko afite inkomoko muri icyo gihugu nkuko byanditswe n’ikinyamakuru “The Daily Post”.
Forbes iherutse gutangaza ko Rihanna nk’umuhanzikazi ukize kurusha abandi ku isi. Ubutunzi bwa Rihanna, bubarirwa muri miriyari 1.7 y’ amadorari ya Amerika. Rihanna kandi aninjiza angona na miriyali $1.4 akura mu nzu ye imurika imideri ikanatunganya ubwiza. Sosiyete ye yitwa Fenti afatanyije n’umwe mu baherwe ku isi kimwe n’izindi bizinesi zitandukanye akora nabyo bimwinjiriza akayabo ka miriyoni 270 z’amadorari y’Amerika.
Nyina wa Rihanna akomoka muri Guyana ho muri Amerika y’ Amajyepfo. Naho se umubyara akaba yaravukiye mu kirwa cya Barbados.
Rihanna yagize ati: “Mama yambwiye ko nkomoka mu bwoko bw’ abantu bo muri Igbo. Igbo ni ubwoko bwo muri Afurika.” Nyuma yuko atangaje aya magambo, byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zose zo muri Nigeria. Abaturage benshi bo muri icyo gihugu, cyane cyane abakomoka muri Igbo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusaba Rihanna kugaruka ku ivuko. Rihanna avukana n’abavandimwe babiri b’abahungu aribo, Rorrey na Rajad Fenty.
Reba hano indirimbo ya Rihanna