Sobanukirwa filime 25 zizasohoka muri uku kwezi

Muri uku kwezi kwa Gatanu kugana mu Mpeshyi na ho hazasohoka filime ndetse zimwe zatangiye gusohoka ziciye kuri Netflix, Disney + na Hulu. Tugiye kubagezaho filime 25 zizashyirwa hanze muri uku kwezi kwa Gicurasi, zizasohokera ahantu hatandukanye harimo Hulu, Max, Netflix na Prime Video.

May 6, 2024 - 09:52
May 6, 2024 - 18:02
 0
Sobanukirwa filime 25 zizasohoka muri uku kwezi

Abakunzi ba filime bategereje izizashyirwa hanze na kompanyi zizikora. Hamaze kumenyekana ko zimwe mu zizashyirwa hanze harimo iy'umunyarwenya Jerry Seinfeld yitwa 'Unfrosted', hari kandi 'The Iron Claw ' ya Sean Durkin na 'Ferrari' ya Michael Mann. Netflix izerekana kandi imwe muri filimi zahombeye ikigo cya Sony yitwa 'Madame Web.' Ni filime yabahombeye ku buryo itigeze inamenyekana ku mbuga nkoranyambaga. Sydney Sweeney wayikinyemo yabihishuriye Variety ati:"Nubwo yahombye ntiyabasha kunguka miliyoni $100, yamfashije kugera muri kompanyi ya Sony."

The Iron Claw (izajya hanze ku wa 10 Gicurasi kuri Max)

https://youtu.be/8KVsaoveTbw?si=96j1eYUl42rqkIOp

Iyi filime ivuga inkuru y'umuryango wa Von Erich, ni uwo mu ruhererekane rw'abarwanyi bo muri Texas. Igihe baba barwana bitwa 'abavumwe' ariko birangira batsinze, bagahinduka ibimenyabose. Variety baketse ko umukinnyi ukinamo witwa Zac Efron ko yaba yarihinduje umubiri we, amera nka De Niro muri 'Raging Bull.' 

The Idea of You (Yashyizwe hanze ku wa 02 Gicurasi kuri Prime Video)

https://youtu.be/pz6qx4n2Ewc?si=_zzyoTrNxHNRkkkA

Iyi filime yitezweho gutigisa Impeshyi kubera urukundo ruyivuzwamo ubuhuha rushingiye ku gitabo cy'inkuru (novel) 'Robinne Lee.' Anne Hathaway wegukanye igihembo cya Oscars akina nk'umugore w'imyaka 40 ujya mu rukundo n'umuhungu w'imyaka 24 (Nicholas Galitzine). Umusesenguzi mu bya sinema w'igitangazamakuru Variety witwa Peter Debruge asanga urukundo rw'aba bombi muri filimi rugaragara nkaho ari urw'ukuri.

Ferrari (Izasohoka ku wa 24 kuri Hulu)

https://youtu.be/KqLE0RccQmw?feature=shared

Iyi filime na yo iritezwe cyane kubera ko ibara amateka cyangwa se ibyaranze ubuzima bw' Umutaliyani Enzo Ferrari (Adam Driver). Igaragaramo ikibazwa kizaba umugore we amaze kumenya ko burya umugabo we afite urundi rugo rwa kabiri.

The Hunger Games: The Ballad of Songbirds & Snakes (izajya hanze ku wa 14 Gicurasi kuri Starz)

https://youtu.be/NxW_X4kzeus?si=y5J9ZZmmcYbIgRym

Iyi filime ikijya hanze yarungutse cyane dore ko yageze kuri miliyoni $ 337, yanyeganyeje box office kugeza Katniss Everdeen igezweho.

Madame Web (Izajya hanze ku wa 14 Gicurasi kuri Netflix)

https://youtu.be/s_76M4c4LTo?si=KKiweJA22rOq7RuD

Ni filime yahombeye ikigo cya Sony ntibayicuruza ngo igeze kuri miliyoni $ 100. Kubera ayo mateka mabi ntabirenze bayitezeho ko yacuruza cyane. Harimo uwitwa Dakota Johnson ukina arinda abakobwa batatu barimo Sydney Sweeney.

'Unfrosted' (yagiye hanze ku wa 03 Gicurasi kuri Netflix)

https://youtu.be/2lqRPUhPfho?si=v7OGl3eOsnQaiK91

Umunyarwenya Jerry Seinfeld yazanye filimi yuzuyemo urwenya rwinshi. Izagaragaramo abakinnyi ba filime barimo Melissa Mc Carthy, Jim Gaffigan, Hugh Grant, Sarah Cooper and Bill Burr.

American Fiction (Izajya hanze ku wa 14 Gicurasi kuri Prime Video)

https://youtu.be/i0MbLCpYJPA?si=bpj1xzqMy4NmAIHm

Iyi ni imwe muri filime zikunzwe, aho byagizwemo uruhare n'uwayiyoboye witwa Cord Jefferson, yifashishije igitabo kimaze imyaka irenga 22, agaragaza ukuntu Hollywood n'abandi bagerageza gucuruza ubunararibonye bw'Abanyafrika b'Abanyamerika.

The Blue Angels (izajya hanze ku wa 23 kuri Prime Video)

https://youtu.be/f36UTLWPL6I?si=ctUPP7Y7T8ujD3Ya

Igaruka ku bakorera mu matsinda bagatanga umusanzu wabo urenze. Bagira umutima wo gukunda ibyo bakora. Igaragaza kandi ishema ibihumbi by'abagabo n'abagore b'abasirikare (bakora igisirikare) baterwa n'ibyo bakoze.

The Boys in the Boat (izajya hanze ku wa 28: Gicurasi kuri Prime Video)

https://youtu.be/dfEA-udzjjQ?si=YWwFU2i-Xy9w1Wl0

Ni y'uwitwa George Clooney, ni imwe muri filime zakunzwe kuri Noheli y'umwaka ushize aho mu biruhuko bya Noheli yinjije arenga miliyoni $55. Ubu igiye gushyirwa kuri Prime Video ngo nta mafaranga y'inyongera abafatabuguzi bazakwa.

Mother of the Bride (izajya hanze ku wa 10 Gicurasi kuri Netflix)

https://youtu.be/bUSoEQBHtSg?si=DrSs9mBFXDthIpUu

Ni filime igaruka ku rukundo aho umumama (adafite umugabo) amenya ko umukobwa we agiye kurushingira mu gihugu cya Thailand, hakamenyekana  ko ugiye kuba sebukwe we ari umugabo wigeze kumubabariza umutima (awubabariza uwo nyina w'uwo mukobwa). Haribazwa icyo urukundo rw'abo bana bombi ruzabazanira. Ese ubumwe buzaba umurunga wo kubahuza na none?

Thelma the Unicorn (izajya hanze ku wa 17 Gicurasi kuri Netflix)

https://youtu.be/BOEMUudvYAw?si=8kCx7ZlbjzPK_7zP

Igaruka ku witwa Thelma uba afite inzozi zo kuba umusitari. Yakinwemo n'abarimo Brittany Howard, Will Forte, Jermaine Clement, Edi Patterson, Malaika Mitchell, Ally Dixon, Fred Armisen, Zach Galifianakis and Jon Heder.

Atlas (izajya hanze ku wa 24 kuri Netflix)

https://youtu.be/Jokpt_LJpbw?si=JY8gh3CxLo_relo6

Iyi ni filime ya Jennifer Lopez wigeze gutigisa Netflix akoresheje filimi yitwa 'The Mother.' Haribazwa niba iyi 'Atlas' na yo izakundwa nk'iyo yise 'The Mother.' Ibara inkuru ya Atlas aba afite amahitamo yo guhitamo ngo babe inshuti kugira ngo akize amagara ye n'ay'ikiremwamuntu. Izakinamo abarimo Gregory James Cohan, Abraham Popoola, Lana Parrila na Mark Strong.

Let It Be (izajya hanze ku wa 08 Gicurasi kuri Disney+)

https://youtu.be/FvR2_CCoX60?si=0Jxl-VMJuoz35dHY

Ni filimi yavuguruwe, yakozwe mu mwaka wa 1970, ikaba igiye kwerekanwa muri uku kwezi kuri Disney+, yakozweho na kompanyi ya Jackson yitwa Park Road Post Production. Yarayivuguruye ku buryo yitezweho kuzagaragara neza.

The Beach Boys (izajya hanze ku wa 24 kuri Disney+)

https://youtu.be/F_Rspu3Xoi4?si=MdEJG0GEqmCqq4uP

Itsinda rya "The Beatles" ryakanyujijeho ryamenyekanye mu ndirimbo "Let It Be" ni ryo ryihishe inyuma y'iyo filimi mbarankuru izaca kuri Disney+ aho bijeje abakunzi ba filimi ko hazagaragaramo amashusho atigeze ajya hanze. Izagaragaramo abagize itsinda rya"The Beatles" barimo Davido Marks, Bruce Johnston, na Mike Love.

Jim Henson Idea Man (izajya hanze ku wa 31 kuri Disney+)

https://youtu.be/iyGFV6VIxkI?feature=shared

Ni filime mbarankuru yatunganyijwe na Howard. Yijeje abantu ko hazajya hanze amashusho atarigeze agaragara, izaba igaruka ku nkuru y'umuryango wa Henson. 

Stop Making Sense (izajya hanze ku wa 03 Gicurasi kuri Max)

https://youtu.be/-rjMwSTeVeo?si=heMjAEdt8dKPmeNK

Yakorewe i Hollywood ikorwa amajoro atatu mu mwaka wa 1984. Variety igaragaza ku Cyumweru cyayo cya 41 mu mwaka wa 1984 yakoreye miliyoni $4.95

Moviepass, Movie Crash (izajya hanze ku wa 29 kuri Max)

Iyi filime yakozwe na Mark Wahlberg, igaruka ku itezwa imbere ry'umuco wa pop.

Prom Dates (izajya hanze ku wa 03 Gicurasi kuri Hulu)

https://youtu.be/JiUH6LiuMPk?si=oDCtsE_fwc6YbpNB

Iyi ni filime y'urwenya, yayobowe na Kim O. Nguten, igaruka ku buncuti bw'uwitwa Jess na Hannah.

Eileen (izajya hanze ku wa 10 ice kuri Hulu)

https://youtu.be/VLLS8kSIHLg?si=TJyQ3i5Lrm-NcuTv

Anna Hathaway uzagaragara mu yitwa 'The Idea of You ' azongera agire uruhare muri iyi 'Eileen.' Igaruka ku nkuru y'ubuncuti bw'abagore babiri aribo Thomasin McKenzie na Hathaway. Ikimero cya Hathaway kitezweho gukurura imbaga ngo ize kureba iyi filime.

Biosphere (izajya hanze ku wa 10 Gicurasi ice na yo kuri Hulu)

https://youtu.be/v2EGbqjs0kQ?si=ot8K4v5GbhsjQwy8

Uwakurikiranye ikorwa ry'ayo ni Mel Eslyn, igaruka ku bakunzi babiri aribo Sterling K. Brown na Mark Duplass barokoka imperuka y'Isi yose.

Birth/Rebirth (izajya hanze ku wa 17 Gicurasi kuri Hulu)

https://youtu.be/7iSSRWut50c?si=7LZK4e2KN2dhPB_s

Ni imwe muri filime ziteye ubwoba aho uwitwa Marin Ireland na Judy Reyes bongera gutora akuka nyuma y'ibizazane baba barahuye na byo.

The Sweet East (izajya hanze ku wa 17 izaca kuri Hulu)

https://youtu.be/uh9H30cobyE?si=z6B80sL5zpcCqGPZ

Iyi igaruka ku nkuru y'umukobwa witwa Talia Ryder uba wiga mu mashuri yisumbuye (secondaire) ariko nyuma akaza gutandukana na bagenzi be biganaga, akisanga mu muhanda wa wenyine atazi ari mu urugendo rugana i Washington DC.

He Went That Way (izajya hanze ku wa 17 Gicurasi kuri Hulu)

https://youtu.be/cCHH-Ey10HU?si=jQPZz36Jaa8-zS1i

Ni filime yakozwe no kwihuza kwa Jacob Elordi na Zachary Quinto. Ishingiye ku nkuru y'urugomo rukorerwa Dave Pitts mu gihe aba ahuye n'umwicanyi ruharwa Larry Lee Ranes.

The Promised Land (izajya hanze ku wa 30 Gicurasi kuri Hulu)

https://youtu.be/c9U1E9cC5is?si=LEQ0itczVrDhmMmd

Ni filime igaruka ku nkuru irata ubutwari bw'umwe mu bayobozi bo muri Danmark wabayeho mu myaka ya 1750, wizeraga ko azashyikira ubukungu biciye mu gushinga.

Sympathy of the Devil (izajya hanze ku wa 31 Gicurasi ice kuri Hulu)

https://youtu.be/HlHecqUoMmQ?si=b2dJU3r4SAoqFvRr

Ni filime igaragaramo Nicolas Cage aho uwitwa Joel Kinnaman ajyana n'uwo atazi bajyanye kureba umugore ku bitaro kandi uwo muntu atari azi ni uwagiriye nabi Cage. Ni filimi yitezweho gukurura amarangamutima ya benshi kubera ibiyirimo bigaruka no kuri satani.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.