Simi yavuguruje ibyamuvuzweho ko yashatswe ari isugi

Nyuma yuko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Nigeria bavuze ko Simi yashatswe n'umuhanzi Adekunle Gold ari isugi, yagiye mu itangazamakuru arabihakana.

May 14, 2024 - 10:10
May 14, 2024 - 10:21
 0
Simi yavuguruje ibyamuvuzweho ko yashatswe ari isugi

Hari hashize iminsi abantu bakingwa ibikarito mu maso ko kubera ubwitonzi umuhanzikazi Simisola Kosoko uzwi nka Simi agira, yashatswe ari isugi. Nyiri ubwite Simi yivugiye ko abo babivuga gutyo babeshya, ngo yabanje kuba mu rukundo n'abandi basore.

Simi wamenyekanye mu ndirimbo Joromi, Running (to you) yafatanyije na Chike na Look what you made me do yafatanyije na AG Baby, Men are Crazy yafatanyije na Tiwa Savage, yivugiye ko yabanje gushurashura mbere yuko arushinga na Adekunle Gold bamwe bita AG Baby. 

Yagize ati:"Nabonye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko nashatse Adekunle Gold ndi isugi, ibyo ntabwo ari ukuri. Ntabwo nashatse umugabo wanjye Adekunle Gold ndi isugi. Mbere yuko tubana, nabanje kuba mu rukundo n'abandi basore kandi twaryohewe n'urukundo (ngo bararyamanye)."

Simi w'imyaka 36, yashimangiye ko ubuzima bwe bwite atajya akunda kubushyira ku karubanda harimo n'ibyo kugaruka ku buzima yabayeho mu busugi bwe. Yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Nigeria kureba ibibareba.Si kenshi umuntu w'icyamamare avugisha ukuri ku byamubayeho mu buto bwe, bamwe hari igihe batamazwa n'amashusho yabo bari mu bikorwa biteye isoni; bari nko gutera akabariro cyangwa amashusho yabo bambaye ubusa

Uyu muhanzikazi warushinze n'icyamamare mu muziki wa Nigeria, Adekunle Gold, mu mwaka wa 2019, bamaze kubyarana umwana umwe. Muri iyi minsi aba bombi ntibasiba gusangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga amashusho yabo bombi bishimanye, bagaragaza ko baryohewe n'urukundo.

Igihe hafatwaga amashusho y'indirimbo "Men are Crazy" Simi yafatanyije na Tiwa Savage, ngo Savage yatunguwe n'urukundo rw'aba bombi. Adekunle Gold ngo yamaga amuhamagara amubaza uko ameze. Ati"Nibura hacahamo iminota 10, ubundi tukumva Adekunle Gold aramuhamagaye ngo umeze ute? Nyuma na none tukumva arongeye aramuhamagaye!"

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.