Serena Williams wahoze akina Tennis aratwite

Uwahoze ari umukinnyikazi w'umukino wa Tennis, Serena Williams yahishuye ko yitegura kwibaruka undi mwana wa kabiri.

May 2, 2023 - 07:51
May 2, 2023 - 08:03
 0
Serena Williams wahoze akina Tennis aratwite
Serena Williams wabaye ikirangirirekazi mu mukino wa Tennis yatangaje ko agiye kwibaruka umwana wa kabiri, (photo; Internet)

Hari mu ijoro ry'ibirori byo kumurika imyambaro igezweho rizwi nka "Met Gala" ryaberaga mu gace ka Manhattan ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Serena Williams uherutse gushyira hasi ibyo gukina Tennis, yatunguranye n'umugabo we Alexis Ohanian muri ibyo birori, bageze imbere y'imbaga mu cyumba byaberagamo barahagarara bafata amafoto, Serena yikora ku nda, agaragaza ko akuriwe.

Yabyemeje ku mugaragaro aciye ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ati;" Twanejejwe nuko wowe Anna Wintour (utegura ibyo birori by'ijoro ryo kwerekana imyambaro karundura, Met Gala) wadutumiye twese uko turi batatu." 

Serena Williams w'imyaka 41, yahishuye ko bari batatu ashaka kuvuga we, umugabo we n'uwo atwite bakaba batatu.

Igitangazamakuru "TMZ" cyanditse ko uyu mwana azaba abaye uwa kabiri kuko afite undi mwana w'umukobwa witwa Alexis Olympia Ohanian Jr wavutse muri Nzeri 2017.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.