Ese umuziki wo kuramya no gihambaza Imana (gospel) wigaranzuye usanzwe (secular music)?

Impaka zikomeje kwiyongera ku bari mu ruganda rw’umuziki nyarwanda ikagarukwaho no mu biganiro bigaruka ku myidagaduro nka Salus Relax, aho hari bamwe bajya bavuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) uri gutera intambwe yo kwigaranzura umuziki bamwe bita uw’Isi cyangwa se usanzwe(secular). Ese ukuri ni ukuhe?

May 13, 2024 - 19:00
May 13, 2024 - 19:18
 0
Ese umuziki wo kuramya no gihambaza Imana (gospel) wigaranzuye usanzwe (secular music)?

Izi mpaka zo kuvuga ko umuziki nyarwanda ugiye kuyoborwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ziterwa ahanini n’abahanzi, abakunzi bawo ndetse n’ibitaramo bitegurwa umusubirizo kandi bikitabirwa. Ni mu gihe abakora indirimbo bita iz’Isi (secular) batakoze ibitaramo nk’ibyabo.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 ku wa 25 Ukuboza, umuramyi Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cy’amateka mu nyubako ya BK Arena abantu bitabiriye ari benshi. Uyu musore yongera kuyuzuza yikurikiranya kuko yari yayujuje mu mpera za 2022.

Kuva umwaka wa 2024 watangira hamaze kuba ibitaramo birenze bibiri kandi binini. Mu kwezi kwa Werurwe, hari ibitaramo umuramyi Theo Bosebabireba yakoreye mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa 05 Gicurasi 2024 habaye igitaramo cya Chryso Ndasingwa yise “Wahozeho Album Launch” agikorera mu nzu y’imyidagaduro itajya ipfa kwisukirwa n’ubonetse wese “BK Arena.” Ni igitaramo yakoze afashijwemo n’abahanzi barimo Aime Uwimana n’itsinda ry’umugabo n’umugore rya Papi Clever na Dorcas. Yafashijwe kandi n’umushyushyarugamba umenyerewe mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy. Kuri uwo munsi abantu batunguwe no kubona Chryso umaze imyaka itatu mu muziki ategura igitaramo akuzuza iyo nyubako yakira abantu bagera ku bihumbi 10.

Mu Cyumweru cyakurikiyeho, ku wa 12 Gicurasi 2024 undi muramyi witwa Prosper Nkomezi yakoreye igitaramo cyo kumurika album ebyiri 'Nzakingura' na 'Nyigisha' mu ihema rya Camp Kigali, na we abantu baza kumushygikira biganjemo n’ibyamamare barimo Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Clapton Kibonke, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Christian Irimbere, Fally Merci n’abandi.

Ibihembwe bibiri by’umwaka wa 2024 bigiye kurangira nta gitaramo kinini cy’umuhanzi wo mu ndirimbo zisanzwe(secular) ukoze igitaramo kigari. Ahubwo bakaba bakomeje kuganirira ku mbuga nkoranyambaga.

Izo mpaka zasembuwe cyane no kuba umuhanzi umaze imyaka itatu Chryso atera ikirenge mu cya Israel Mbonyi nyamara bibagiwe ko uyu musore yifashishije abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aribo Aime Uwimana n’itsinda ry’umugabo n’umugore rya Papi Clever na Dorcas. Abo bonyine ni abanyabigwi muri uwo murimo. Ni umuvuno mwiza wo kubahuriza mu nyubako ya Bk Arena.

Uyu muhanzi kandi yafashijwe n’abantu barimo aho yasengeye ndetse n’aho asengera ku munsi wa none. Umubare w’abo bantu ni benshi kubazana muri Bk Arena ni ukuborohereza.

Abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe bizera ko ibintu byabo biba bikunzwe. Aba kandi buri muntu ariyumva bagendeye ku byo abandi bahanzi bareberaho mpuzamahanga.

Nubwo imibare yo kuri YouTube igaragaza ko abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Isael Mbonyi na Ambassadors of Christ Choir bakunzwe, ntabwo wahita wemeza ko muri rusange indirimbo zabo zigaranzuye izo mu zo bita iz’Isi kuko abazikunda ndetse n’aho zicurangirwa ni henshi. Urugero nko mu tubari, muri hoteli no mu nzu z’abibana (ghetto). Aba bantu akenshi bawumva bicecekeye, ntibabigaragaze. Hari kandi abumva indirimbo nk’ebyiri zo kuramya no guhimbaza Imana, ubundi akarenzaho nka 20 zisanzwe cyangwa bamwe bita iz’Isi (secular music).

Iyo wumvise kandi radio cyangwa TV bakunda gucuranga indirimbo zisanzwe. 

 Burya abantu bo mu gihugu iyo babuze indirimbo bakunda z’imbere mu gihugu iwabo, biyumvira izo hanze y’igihugu. Abantu barabyibuka uburyo mu mwaka wa 2004, Abanyarwanda bikundiraga indirimbo zo muri Tanzania, Uganda cyangwa mu Burundi.

Biragorana kumva uburyo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana utigaruriye usanzwe kubera kwihuza kw’abaramyi bagakora igitaramo cyikitirirwa umuntu umwe. Abakora indirimbo zisanzwe (secular) baramutse bakoze igitaramo kimwe ni bwo abantu bahita bemera ko umuziki wabo ukunzwe cyane.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.