Tems yahishuye ubwoko bw'umugabo ashaka

Umuhanzikazi Tems yavuze ko ashaka umugabo uzamufata nk'umwamikazi.

May 13, 2024 - 09:30
May 13, 2024 - 10:29
 0
Tems yahishuye ubwoko bw'umugabo ashaka

Umwe mu bahanzikazi bakunzwe wo muri Nigeria, Tems yavuze ko akunda abantu bigirira ikizere ndetse bagira n'ishyaka, anavuga ko ashaka umugabo uzatuma yumva ameze nk'umwamikazi maze na we akamuha icyo ari cyo cyose ashaka.

Temilade Openiyi uzwi nka Tems yavuze ko umugabo bazabana yaba ari umugabo umwubaha akamuhindura umwamikazi maze na we akamumenyera icyo yashaka cyose kugira ngo ubuzima bwe bugende neza.

Tems wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Fever yakoranye na Wizkid yagize ati:"Nkunda umuntu wigirira ikizere akanza imbere akambwira uko yiyumva. Ndashaka umugabo uzatuma numva meze nk'umwamikazi maze na njye nkazamuha ikintu cyose azashaka."

"Bamwe mu bafana iyo bambonye banyereka urukundo, ubundi bakaza bakanyegera bakavuga ibyo bashatse. Hari igihe nari ndi ku itapi itukura, bamwe mu bafana barambona, bambwira ko twakwifotozanya ariko uburyo babivuzemo, numvise ko ari bo byamamare, njye ndi umufana!"

Yakomeje agira ati:"Bamwe baravuga ngo Tems ngwino twifotozanye, nkabasubuza nti oya! Niba mushaka ko twifotozanya mubinsabe mu kinyabupfura."

Tems yavuze kandi ko akunda ukuntu bamwe mu bafana be bakunda kwigirira ikizere ariko ngo bakwiye kujya bamwereka urukundo banamwubahe.

Uyu mukobwa Tems w'imyaka 28 aherutse gutangaza ko ku wa 07 Kamena 2024 azashyira hanze album ye nshya yise " Born in the Wild." Ni album avuga ko izaba igaruka kuri byinshi ku buzima bwe yaciyemo mu myaka yatambutse.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.