USA: Ibindi bitaramo byasubitswe igitaraganya

Nyuma yaho ibitaramo bya Adele bihagarikiwe, hasubitswe ibindi bitaramo kubera ko uwabiteguye, John yasanzwemo ubwandu bwa Covid 19.

Jan 25, 2022 - 22:25
Jan 25, 2022 - 22:23
 0
USA: Ibindi bitaramo byasubitswe igitaraganya
Google photo

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, nibwo hamenyeshaga amakuru ko ibitaramo bitandukanye byari gutangira kuri uyu wa 25 Mutarama i Taxas na Dallas, bikaba byari byateguwe na rurangiranwa mu muziki, Elton John, byamaze gusubikwa kubera ko yasanzwemo ubwandu bwa Covid19.

Amakuru atangazwa n' Igitangazamakuru mpuzamahanga, 'Independent' asobanura ko uyu mugabo Elton John ari umuririmbyi akaba n' umuhanga mu kwandika indirimbo.

Yaramaze igihe cyitari gito yitegura ibyo bitaramo. Ni umugabo watangaje ko yakingiwe inkingo zose ebyiri arenzaho n' urwo kwishimangiza rwa gatatu.

Ibitaramo byari byateganyijwe ko bizatangira kuri uyu wa 25 Mutarama mu mijyi itandukanye irimo Texas na Dallas. Byari kuzakomeza no ku wa 26 Mutarama.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa 'Instagram,' yatangiye yihanganisha abafana be. Nyuma ahita yemeza ayo makuru ko ibitaramo yateganyaga gukora bibaye bihagaritswe. Yagize ati;" Nihanganishije abafana bange n' abakunzi b' umuziki muri rusange bari bategereje ibyo bitaramo. Birumvikana ko hari akababaro mu mitima yabo."

" Byose bitewe nuko nahuye n' ibibazo, basangamo ubwandu bwa Covid19."

Elton yihanganishije abaguze amatike. Yagize ati;" Hari abatari bake baguze amatike, ndabamenyesha ko amatike yabo agifite agaciro, kuko igihe ibitaramo nzabisubukurira azabafasha kwinjira nta nkomyi."

Ibi bitaramo bihagaze mu gihe hashize iminsi mike umuhanzikazi, Adele na we yahagaritse ibitaramo yari gukorera i Las Vegas kubera ubwiyongere bw' icyorezo cya corona virusi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.