Nyuma y' umutwe, Sadio Mane yakubiswe n' umuzamu wa Cape Verde, yahise ajyanwa kwa muganga

Nyuma y' umutwe, Sadio Mane yakubiswe n' umuzamu wa Cape Verde, yahise ajyanwa kwa muganga

Hari mu mukino wahuje ikipe ya Senegal na Cape Verde aho Sadio Mane yagonganye n' umuzamu wayo, Mane yakomeje guhanyanyaza, nyuma aza kuvanwa mu kibuga agaragaza ko atameze neza mu mutwe. Yahise ajyanwa kwa muganga.

Hari ku mukino wahuje, Senegal na Cape Verde, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, 25 Mutarama 2022, aho warangiye ari ibitego 2 bya Senegal ku busa bwa Cape Verde, ibyo byatumye Senegal ikomeza muri kimwe cya kane.Sadio Mane yakubitanye umutwe n' umuzamu wa Cape Verde, Vozinha.

Uyu muzamu yahise ata ubwenge amera nk' uwasinze. Sadio Mane yakomeje guhanyanyaza ariko nyuma na we aza kugaragaza ko yababaye. Yahise asimbuzwa, abaganga bajya kumwitaho. Ubu ameze neza.

Wari umupira wari uturutse mu kirere, Sadio Mane arazamuka ngo akozeho umutwe asanga n' umuzamu Vozinha yazamutse, bose bahise bahondana imitwe, bisanga hasi.

Umuzamu we yahise ata ubwenge. Mu gihe yarahagurutse, yahise adandabirana amera nk' uwasinze. Abaganga bahise bamukura mu kibuga bajya kumwitaho.

Umusifuzi yahaye ikarita itukura uwo muzamu ashijwa gukora amakosa igihe yakubitanaga umutwe na Sadio Mane. Ikipe ya Cape Verde yahise isigara igizwe n' abakinnyi 9 kuko hari n' undi bari bahaye umutuku.

Sadio Mane akomeza akina ariko nyuma na we azakugarukwa n' uwo mutwe, arasimbuzwa ajyanwa kwa muganga.

Ku mbuga nkoranyambaga haje gucicikana ifoto igaragaza Sadio Mane na wa muzamu wa Cape Verde, Vozinha. Vozihna ngo yahise ajya gusura Sadio Mane mu bitaro. Yamumenyeshaga ko atabikoze abishaka. Ku ifoto bigaragara ko bombi bishimiye ubwo bwiyunge.

Abaganga baje gutangaza ko Sadio Mane ameze neza bityo atagomba gutinda mu bitaro. Bemeza ko Sadio Mane azakina n' umukino utaha wo muri kimwe cya kane.

Kapiteni wa Senegal, Kalidou Koulibaly yatangarije Sporty.com ko Sadio Mane yakorewe ibizami bitandukanye basanga ameze neza. Na we ngo bivuganiye kuri telefone, amubwira ko ameze neza. Nta kibazo, Sadio Mane azakina n'umukino utaha wa kimwe cya kane.

Sadio Mane na Vozihna(umuzamu wa Cape Verde) mu gihe yari yamusuye kwa muganga, (Sporty.com photo).

Sporty.com yemeje ko Sadio Mane yamaze gusezererwa mu bitaro.