Abantu batandukanye barimo n' umukobwa w' imyaka 36, biyemeje kutongera gukoresha telefone zigezweho(Smart Phone)

Abari barihebeye gukoresha telefone zigezweho (Smartphone), bafashe umwanzuro wo kuzireka kubera ibibazo zibateza.

Jan 25, 2022 - 16:33
Jan 25, 2022 - 16:32
 1
Abantu batandukanye barimo n' umukobwa w' imyaka 36, biyemeje kutongera gukoresha telefone zigezweho(Smart Phone)
BBC photo

Hirya no hino ku Isi hari abantu  batari bake bihebeye gukoresha telefone zigezweho zizwi nka Smartphone. Umukobwa w'imyaka 36, Dulcie Cowling ari mu bafashe icyemezo gikomeye cyo kureka gukoresha telefone bari batunze ya Smart Phone. Yasobanuye ko yamwangirizaga ubuzima ndetse ngo yaritumye abura abana be.

Dulcie Cowling ni umuyobozi mu ishyirahamwe rishinzwe kwamamaza rizwi nka Hell Yeah mu Bwongereza. Uyu mukobwa yabwiye BBC dukesha ino nkuru ko amaze iminsi itari mike aretse gukoresha Smartphone. Kuri Noheli ya 2021, nibwo yabitangarije inshuti ze n' abandi bantu ko yamaze kureka gukoresha Smartphone.

Yemeje ko yasubiye kuri telefone y' amatushi,Nokia, izwi nka gatushi imufasha kuvugana n' abe.

Yagize ati;" Nafashe icyi cyemezo nyuma yaho nari nasohokanye n' abana bange b' abahungu. Aho hantu hari abantu barenga 20."

" Twese twari twatwawe na telefone(Smartphone); bamwe bari ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook na Twitter. Nubuye umutwe biranyobera ibyo turimo. Abantu bose bari bubitse umutwe muri telefone."

"Habuze gato ngo abana bange twari twazanye mbaburire irengero."

Yakomeje avuga ko uretse ko zituma umuntu atakaza umwanya we mu bidafite akamaro, telefone yangiza ubwonko.

Dulcie ngo yiteguye kunguka byinshi bizakorwa mu gihe yatakazaga ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati;" Ngiye kunguka byinshi bitagira ingano. Ubu ngiye kuwukoresha mu gusoma ibitabo no kuryama; nduhura ubwonko."

Hari undi muntu witwa Alex Dunedin yahamirije BBC ko na we amaze iminsi aretse gukoresha Smartphone. Yatangaje ko ari mu rugamba rwo kurwanya ibyuka byangiza ikirere.

Yemeje ko nyuma yo kuyireka kuyikoresha yaruhutse. Ubu ngo yumva afite umunezero.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.