Patoranking yavuze ko yafunguye ikigo gifasha urubyiruko mu Rwanda

Umuhanzi Patoranking umenyerewe mu ruganda rw'umuziki yavuze ko yafunguye ikigo kizajya gifasha urubyiruko, mu bihugu yagifunguyemo harimo n'u Rwanda.

May 6, 2024 - 20:34
May 6, 2024 - 21:02
 0
Patoranking yavuze ko yafunguye ikigo gifasha urubyiruko mu Rwanda

Ku bufatanye bw'umuhanzi Patoranking n'abamufasha mu guteza imbere umuziki we bahishuye ko bafunguye ikigo kitwa "Patoranking Foundation" kizajya gifasha urubyiruko rwa Afrika kwihugura no kwiteza imbere biciye mu burezi n'ubushabitsi.

Ni kuri uyu wa Mbere 06 Gicurasi Patrick Nnaemeka Okorie wamenyekanye nka Patoranking mu muziki yamenyesheje Isi ko we n'abamureberera inyungu bafunguye ikigo "Patoranking Foundation" kizajya gifasha urubyiruko kwiteza imbere.

Ni ikigo bafunguye mu bihugu byo muri Afrika birimo Ghana, Nigeria, Burkina Faso, Tanzania, Togo, Kenya, Uganda, Liberia n'u Rwanda. Cyigamije gufasha urubyiruko kugera ku ntego zabo, guteza imbere Afrika no kuba umwe biciye mu kuruteza imbere mu burezi, ubushabitsi no kubazamurira ubushobozi.

Patoranking w'imyaka 33 yavukiye anakurira mu gace ka Ijegun-Egba ariko afite umuryango muri Leta ya Ebonyi mu gace ka Onicha. Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Suh Different, Abule, Kolo Kolo na Babylon.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.