Drake yashimagije Africa yigarama Amerika

Umuraperi w'Umunya-Canada Drake yatangaje ko ibizamini by'amaraso byakozwe kuri se byerekanye ko afite inkomoko muri Afurika.

May 9, 2023 - 13:11
May 9, 2023 - 16:10
 0
Drake yashimagije Africa yigarama Amerika
Drake ngo afite inkomoko muri Afrika, (photo; Internet)

Umuraperi rurangiranwa ku mugabane w'America ufite ubwenegihugu bwa Canada, Aubrey Drake Graham wamenyekanye mu muziki nka Drake, yatangaje ko afite inkomoko muri Afurika.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije kuruta rwe rwa Instagram, yatangaje ko ibizamini by'amaraso byakorewe kuri se Dennis Graham byerekeranye ko inkomoko yabo 30% ari muri Nigeria.

Umuraperi w'Umunya-Canada, Drake yatangaje ko ibizamini by'amaraso byakozwe kuri se byarekanye ko afite inkomoko muri Afurika.

Andi makuru kandi avuga ko ibizamini by’amaraso se wa Drake yakoresheje, bigaragaza ko hari n’ibindi bihugu by’Afurika afitemo ibisantera. Muri ibyo harimo: Ghana, Cameroun na Mali.
 

Ibyo gukoresha ibizamini by'amaraso ku byamamare byo Burengerazuba bw'isi n'ibintu bimaze iminsi bikorwa, dore ko hari n'abandi bakoresheje ibi bizamini bagasanga bafite inkomoko muri Afurika nkuko ikinyamakuru The toronto Star kibitangaza dukesha iyi nkuru.

 

Abandi basanze bafite inkomoko muri Afurika harimo: Meghan Markle aho 43% byererekanye ko afite inkomoko muri Nigeria ndetse na Lil Wayne basanze afite 53% n'ubundi nawe muri Nigeria.

Tugarutse gato kuri Drake, uyu muhanzi akaba akunze gukorana indirimbo n'abahanzi bo Nigeria igihugu yavuze ko afitemo inkomoko, muri abo harimo: Wizkid ndetse na Burna Boy.

 
 

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366