Bigaga umuziki agasohorwa! Bruce Melodie uri kuraza abantu ijoro bategereje album ni inde?

Ibyavugwaga ko album y’umuhanzi Bruce Melodie igiye kujya hanze byambukiranyije umwaka wa 2023 bigera mu mwaka wa 2024. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 nibwo Melodie yahamije ko igomba kujya hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2024 none ukwezi kugezemo hagati iyo album itarajya hanze. Ese uyu muhanzi Bruce Melodie usigaye uhanganishwa n’uwo yakuze akunda, The Ben, amateka ye ni ayahe?

May 14, 2024 - 19:12
May 14, 2024 - 21:08
 0
Bigaga umuziki agasohorwa! Bruce Melodie uri kuraza abantu ijoro bategereje album ni inde?

Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse mu 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, yashatse umugore witwa Catheline bamaze kubyarana abana babiri.

Iyo muganira umubaza ibyerekeye amashuri akubwira ko ‘yize bimugoye atari uko ari umuswa’ ahubwo ari ibibazo by’umuryango n’ubushobozi buke bwamwitambitse, gusa yarahanyanyaje nyuma yo gucikiriza amashuri akora ikizamini cy’abakandida bigenga[ candidat libre] aza kubona impamyabumenyi.

Amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Melodie yavuze ko Bruce ari izina yiswe n’ababyeyi, ngo wasanga Papa yararimwise wenda icyo gihe Bruce-Lee akunzwe. Melodie ryo yaryiswe na musaza wa Teta Diana witwa Bad Man, kera akiri producer (Bruce Melodie). Akomeza avuga ko yajyaga muri studio zitandukanye gutangayo melodie z’indirimbo. Icyo gihe abahanzi bamukeneraga baravugaga ngo ‘reka duhamagare wa mwana wa melodie aze’, abantu bose batangira kumwita gutyo rigera igihe rirafata.

Muri icyo kiganiro, Melodie yakomeje avuga ngo yabanje kuba Producer igihe kinini, yabyigiye muri studio ya Ama G yitwaga Black Gang Studio. Icyo gihe ngo yari ikuriwe na Producer Piano, na we ngo bamwise piano kubera ko yari umuhanga cyane mu gucuranga, hari n’undi witwaga Jimmy. Ngo ni bo ba producers bari bahari, ariko we(Melodie) yari uwa nyuma. Ni Junior wabigishaga, ariko ab’ingenzi bigishwaga ni babiri, we ahanini baramusohoraga bagiye kwiga.

Igihe cyarageze Jimmy ajya kwiga na Piano arahava ajya gukorera muri Future Records, asigara wenyine. Ntiyacitse intege yarakoze ariko igihe kigeze Ama G aramwirukana ajya gukorera mu gasitidiyo gato i Masaka, naho haramunanira ajya gukorera i Rwamagana muri Emeza Studio.

Ibyo yabyinjiyemo mu 2008 ashakisha ubuzima. Mu rugo ntabwo bari bifashije, Papa we amaze gupfa byabaye bibi, ntabwo bamerewe neza. Yari umwana wa kabiri ariko ahita afata umwanzuro wo guhahira umuryango.

Yagarutse i Kanombe asanga studio Ama G yarayigurishije, uwo yayigurishije yahise amuha akazi. Mu mpera za 2011 ngo yahuye na Fazzo, kuko yakoranaga na Lick Lick yumvaga hari ibyo azi gucuranga cyane, aramwegera aramwigisha. 

Melodie yagize ati:Yambwiye ko agomba kunyigisha ari uko dukoze indirimbo tukayigiraho, yarambwiye ati ‘bambwiye ko uzi kuririmba nta mpamvu yo gushaka undi muhanzi’. Twahise dukora iyitwa ‘Ngiye kubivuga’, maze kuririmba ahita ambwira ngo mbe umuhanzi mve mu byo kwiga gukora indirimbo ariko ndabyanga, njyewe sinifuzaga kuririmba, numvaga nta mafaranga azavamo nk’ayo nabonaga ndi Producer.”

“Yarakomeje arabimbwira arimo no kunyigisha gukora amajwi, nyuma muri 2012 twahise dukora ‘Tubivemo’ numva iracuranzwe bikomeye kuri radio zose, mpita nkora ‘Telefone’ nayo iramenyekana, nkora ‘Uzandabure’ yo ikundwa bikomeye, ninjira mu muziki gutyo.”

Yavuze ko yacitse intege cyane igihe mama we yitabaga Imana mu mwaka wa 2012. Nyuma yarakomeje arahanyanyaza ashyira hanze amashusho y’ indirimbo yitwa”Uzandabure.”

Mu mwaka wa 2014 nibwo yagiye mu nzu yafashaga abahanzi yari izwi nka SuperLevel, ariko nyuma y'imyaka hafi ibiri yayisohotsemo.

Melodie yahishuye ko yakuriye muri ADEPR ndetse ngo ni ryo dini yasengeragamo, ati:"Papa yahimbaga indirimbo za korari, mama yaririmbaga muri korari. Abana b'iwacu wasangaga aribo babaga bayoboye amakorari, ni impano iri mu muryango wose urebye."

Bruce Melodie witabiriye 'Coke Studio Africa' muri 2017 ryaberaga muri Kenya, yanegukanye PGGSS8, ubu asigaye abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM. Ubu akunzwe mu ndirimbo Azana,  Fou de Toi, Igitangaza na When She is Around yasubiranyemo na Shaggy. Akomeje kandi guteguza abantu ko agiye gushyira hanze umuzingo w'indirimbo (album).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.