Wizkid yavuze icyo byasaba umuhanzi kugira ngo bakorane indirimbo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Wizkid yahishuye ko ubunshuti ariyo nkingi ya mwamba yatuma akorana indirimbo n'umuhanzi uwari we wese.

May 5, 2024 - 19:40
May 5, 2024 - 19:37
 0
Wizkid yavuze icyo byasaba umuhanzi kugira ngo bakorane indirimbo

Wizkid  yagaragaje ko nyuma yo kuronka ubuncuti ku bandi bahanzi bakomeye barimo Drake, na Justin Bieber, ubu kugira ngo akorane indirimbo n'undi muhanzi bagomba kuba ari inshuti.

Wizkid wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Fever" yagize ati:"Yaba Drake, Justin Bieber na Skepta ni inshuti zanjye magara. Ubu uyu munsi kugira ngo nkorane indirimbo n'umuhanzi uwo ari we wese, tugomba kuba twaraganiriye kandi turi inshuti na we. Ntitaye ku mafaranga yanyishyura, sinakwemera ko dukorana igihe ntamuzi birumvikana tutarigeze tuganira."

"Nakoze umuziki n'imbaraga zanjye zose, kandi ngera kuri byinshi mfashijwe n'inshuti mu gihe kirenga imyaka 10. Ku bw'ibyo, sinyishaka ubwamamare nkoresheje uko ngaragara cyangwa ibyo nakoze."

Wizkid w'imyaka 33 atangaje ibi, mu gihe aherutse kwandika ku nkuta z'imbuga nkoranyambaga  zirimo na X ko agira byinshi byo kuvuga ariko ko umunwa we ari mubi (ngo umunwa we watuma avuga ibidakwiye).

Umuhanzikazi Tems aramwirahira ko yamumurikiye Isi biciye mu ndirimbo bakoranye yitwa "Essence" yatumye uyu mukobwa (Tems) ahangwa amaso. Ubu amufata nka musaza we. Iyo ndirimbo kandi yatumye amenywa n'abarimo Drake, Future na Justin Bieber. 

Wizkid ni umwe mu bahanzi bayoboye muri Afrika dore ko bagenzi be bo muri Nigeria barimo Davido, na Burna Boy badasiba kumwisumukuruzaho. Rema aherutse kuvuga ko muri Nigeria hatakiri abahanzi 3 bakomeye ahubwo ari 4 (na we yibariyemo).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.