Harmonize yahishuye ko agiye gukorera igitaramo i Kigali

Umuhanzi mpuzamahanga, Harmonize ukomoka mu gihugu cya Tanzania yateguje Abanyarwanda igitaramo karahabutaka.

Jun 3, 2023 - 16:41
Jun 3, 2023 - 16:49
 0
Harmonize yahishuye ko agiye gukorera igitaramo i Kigali
Harmonize agiye gukorera igitaramo i Kigali, (photo; Internet)

Kuri uyu wa Gatandatu, 03 Gicurasi 2023 umuhanzi mpuzamahanga w'Umunya-Tanzania, Harmonize cyangwa se Konde Boy yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishura ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu azakoreramo ibitaramo bizazenguruka umugabane w'Afrika yise "Single Boy African Tour" bikazatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu Harmonize yaciye kuri Instagram agaragaza urutonde rurerure rw' ibihugu byo muri Afrika azakoreramo ibitaramo. Muri urwo rutonde yagaragajemo u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu azakoreramo igitaramo karundura.

Agarutse ku Rwanda nyuma y'inkuru zitandukanye zamuvuzweho ko ari mu rukundo n'umunyarwandakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen. Avuga ko agiye kugura inzu i Kigali kubera we.

Harmonize w'imyaka 33 umaze iminsi mu bitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba kandi aherutse guteguza abatuye muri Australia ko azahatangirira ibitaramo ku wa 09 Kamena uyu mwaka.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.