Asake yaciye agahigo mu Bwongereza

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Asake wakunzwe cyane mu ndirimbo "Bandana" yakoranye Fire Boy DML, yahishuye ko amatike agurishwa mbere y'igitaramo ateganya gukorera mu Bwongereza yashize utabona n'iy'umuti.

May 12, 2023 - 20:42
May 12, 2023 - 20:54
 0
Asake yaciye agahigo mu Bwongereza
Asake yerekanye ko ashoboye, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, 12 Gicurasi 2023 umuhanzi w'Umunya- Nigeria Asake yahishuye ko amatike agurishwa mbere y'igitaramo azakorera mu Bwongereza mu nzu karundura ikorerwamo ibijyanye n'imyidagaduro izwi nka 02 Arena i London, ku wa 20 Kanama 2023 yagurishijwe ndetse yamaze gushira.

Iyi nzu y'imyidagaduro ya 02 Arena izwiho kutisukirwa n'uwo ari we wese kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 20 (20,000)  izakira umuhanzi Asake ukora umuziki we cyane cyane mu njyana  y'amapiano, ku wa 20 Kanama 2023.

Amatike y'igitaramo ntiyatinze ku isoko kuko abantu bayaguze nk'amasuka barayamara. Asake na we ahita atangaza ko yayamaze, bityo nta tike n'imwe y'icyo gitaramo isigaye.

Ni ibintu byahise byerekana ko akunzwe cyane ndetse ashobora kuzahandika amateka atigeze yandikwa n'umuhanzi w'Umunya-Afrika. 

Iyi 02 Arena  iherereye mu Bwami bw' Ubwongereza mu mujyi wa Londres, yakiriye abahanzi mbarwa bo muri Afrika aribo Wizkid, Davido na Burna Boy.

Ngo nta tike isigaye kandi hakibura igihe kirekire ngo igitaramo kibe, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.