Cardi B yemeje ko yatandukanye na Offset

Umuhanzi Cardi yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we Offset bari bamaranye imyaka itandatu.

Dec 11, 2023 - 18:22
Dec 11, 2023 - 18:26
 0
Cardi B yemeje ko yatandukanye na Offset

Umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika Belcalis Marlenis Almánzar Cephus uzwi ku mazina ya Cardi B, yatangaje ko yarangije gutandukana n'umugabo we Kiari Kendrell Cephus uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Offset.

Cardi B ufitanye abana babiri na Offset, akaba atangaje ko yatandukanye n'umugabo we, nyuma yuko bose nta n'umwe wari ugikurikira undi ku rubuga rwa Instagram. Ni nyuma kandi ya rwaserera bahoragamo. 

Muri Nyakanga uyu mwaka, Offset yavuze ko umugore we aryamana n'inshuti ze cyane iz'abahanzi, ibyo Cardi B yateye utwatsi avuga ko amubeshyera. Icyakora, Offset nyuma yaje kwisubiraho avuga ko yabivugishijwe n'agatama. 

Cardi B aravuga ko yarangije gutandukana n'umugabo we Offset 

Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko nta minsi yari iciyeho umuraperi Blueface  avuze ko uyu mugabo wa Cardi B afitanye umubano udasanzwe n'umugore we Chrisean Rock.

Mu butumwa bwa Cardi B kuri Instagram, akaba yatangaje ko atabona icyo abwira abafana be, gusa ko yatandukanye na Offset kandi ko ashaka gutangira umwaka ameze neza mu ntekerezo ze. Aba bombi bakaba bari barabanye mu 2017, aho bafitanye abana babiri. 

Cardi B na Offset, bakaba barigeze gutanduka mu 2020, ariko nyuma gato baza kwiyunga. Ni mu gihe kandi aba bombi bazwiho gushyamirana bya hato na hato, ibyo benshi bavuga ko ari ukugira ngo bavugwe mu itangazamakuru. Ntibyatungurana n'ubu wumvishe byari ugutwika.