Umuraperi ukomeye ku myaka 23 agiye kubyara umwana we wa 11

Muri iyi minsi abatari bake batinya kubyara abana benshi kubera izamuka rikabije ry'igiciro cyo kubaho. Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika (USA) we n'umugore we bagiye kwibaruka umwana wa 11 ku myaka mike afite igera kuri 23 gusa.

Apr 19, 2023 - 16:32
Apr 19, 2023 - 16:40
 0
Umuraperi ukomeye ku myaka 23 agiye kubyara umwana we wa 11
Umuraperi NBA YoungBoy w'imyaka 23 aritegura kwakira undi mwana wa 11 (photo: Instagram)

Umuntu wese mukuru muri iyi minsi yakubwira uburyo bitoroshye kubaho kubera izamuka rikabije ry'igiciro cyo kubaho muri iy' Isi ituwe n'abarenga miliyari 8. Umuraperi NBA YoungBoy wo muri Leta ya Louisiana ho muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika yabirengeje amaso abyara abana 10 akaba agiye kwakira n'undi wa 11. Ikintu cyatunguye benshi ni imyaka afite.

Uyu muraperi witwa Kentrell De Sean Gaulden uzwi nka Never Broke Again (NBA) YoungBoy yatunguranye ubwo byamenyekanaga ko agiye kubyara undi mwana uzaza yiyongera ku bana 10 yarasanganywe.

NBA YoungBoy wabyaye abana benshi akiri muto kuko yavutse ku wa 20 Ukwakira 1999, ni ukuvuga ko afite imyaka 23. Ni umupapa w' abana 10, witegura no kwakira uwa 11. Icyahamije ko agiye kwakira undi ni mama w'uwo mwana wagiye ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko atwite maze agira ati;" Ndagushira kuba warahisemo ko nkubera mama."

Abana umunani muri abo afite bavutse ku babyeyi batandukanye.

NBA Young Boy aherutse guteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze alubumu yise "Don't Try This at Home" (Ibi ntukabikorere mu rugo). 

Ni umukozi kandi kuko aherutse gukorana indirimbo n'umuraperikazi Nicki Minaj, bayise "WTF."

Umugore witegura kubyarira umusore w' imyaka 23 witwa NBA YoungBoy, azaba abaye umwana we wa 11, (photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.