Ese ibishinja P Diddy bishya kuba umutinganyi no guhohotera abagore biteye bite?
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X hakomeje gukwirakwira amajwi bivugwa ko ari aya P Diddy aryamanye n’umugabo mugenzi we Meek Mill. Hagaragaye kandi n’urupapuro rwatanzwe n’umushinjacyaha wa Los Angeles ku muntu agaragara ahohotera umukobwa bikekwa ko byakozwe na P Diddy.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga zirimo na X humvikanamo amajwi bikekwa ko ari aya Sean Combs cyangwa se P Diddy ari gutinga (aryamanye) umuraperi mugenzi we Meek Mill, bikekwa ko umuntu wafashe ayo majwi ari uwahoze arinda P Diddy. Ibyo birakwirakwizwa mu gihe Umushinjacyaha wa Los Angeles yashyize hanze urupapuro rukangurira abazi ibiri mu mashusho agaragaramo umuntu usa na P Diddy ahohotera umukobwa, kubegera.
Ese aya majwi bivugwa ko ari aya P Diddy na Meek Mill bari gutingana (gusambana) ni yo?
Hari inyandiko zirimo nk’iya “Medium”zivuga ko ayo majwi atari ay’abo bagabo; P Diddy na Meek Mill, ahubwo ngo yahanzwe mu minsi yashize igihe huvikagana ibirego bishinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibyo birego bimaze kujya hanze, humvikanyemo ko P Diddy yaba yararyamanye n’umugabo mugenzi we Meek Mill. Ni ibintu Meek Mill yamaganiye kure. Yaciye ku rubuga rwahoze ari Twitter ubu ni X agira ati:”Mfite uburenganzira bwo kuvuga ko ntaryamana n’abo duhuje igitsina kandi sinzihanganira uzakinisha ubugabo bwanjye.”
Igitangazamakuru “Hindustan Times” cyanditse ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko ayo majwi atari yo. Umwe mubatanze igitekerezo witwa Isaac'Army yavuze ko yagenzuwe basanga yarakuwe mu mashusho y’urukozasoni. Ku bw'ibyo ngo si aya Meek Mill. Undi yavuze ko nta muntu wagashatse kubyumva kuko bibabaje.
Ibi biri kuvugwa mu mpera z’iki cyumweru kandi mu gihe hari inyandiko yashyizwe hanze ku wa 17 Gicurasi 2024 n’ibiro by’umushinjacyaha wa Los Angeles igaruka ku mashusho ashinja ihohotera umuraperi Sean ‘P Diddy’ Combs.
Igira iti:”Twabonye amashusho ariko atagaragara neza yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza usa n'umuraperi Sean Combs ahohotera umukobwa mu mujyi wa Los Angeles. Niba ibyo byarabaye mu mwaka wa 2016, ntabwo twakurikirana awahohoteye kuko byaba byararenze imyaka ntarengwa yo kurenganura awahohotewe. Uyu munsi, ntawe urashinja Sean Combs icyo cyaha kigaragara muri ayo mashusho, ariko dukanguriye uwo ari we wese waba ari inzirakarengane cyangwa yarabibonye kujya gutanga ubuhamya ku kigo cyacu kirenganura inzirakarengane (Bureau of Victims Services).”
Mu minsi yashize ni bwo urugo rwa P Diddy ruherereye i Miami n’uruhereye i Los Angeles zasatswe kubera ibirego bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina. Nyuma y’iryo saka, uyu muraperi P Diddy yafotowe ari kugenda mu muhanda ari kumwe n’abana be. Mu cyumweru gishize, yabonywe yikohoye ari gutumura agatabi.
