Ntuzongere gutereta abakobwa bakuruta! Adekunle Gold utegerejwe i Kigali yavuze icyo Khaid yazize
Umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Nigeria, Adekunle Gold yavuze ko Khaid wamenyekanye mu ndirimbo Carry Me, Jolie na Anabella yajyanywe kwa muganga azira gukubitwa n’umukunzi we. Yaboneye n’umwanya wo kumugira inama.
Adekunle Gold uzwi nka AG Baby yahishuye ko Khaid yajyanywe mu bitaro kubera gukubitwa n’umukunzi we umuruta abonera kumubwira ko yakwirinda kuzongera kugwa mu rwobo yaguyemo.
Yagize ati:”Sinshobora kwemeranya n’abantu baseka Khaid kubera ko yajyanywe kwa muganga azira gukubitwa n’umukunzi we umuruta(umukobwa bakundanaga umuruta).”
“Hatitawe ku buryo twigishamo ubupfura muri iy’Isi, hatitawe kandi ku byo abaturage bavuga ko babakunda, ntabwo bazigera bahagarika kukwicira amahirwa.”
Adekunle Gold yaboneyeho umwanya wo kugira inama Khaid, ati:”Khaid komera, wiyiteho, ntuteshwe umwanya n’ibyo abantu bavuga ariko ikindi gihe ntuzongere gutereta abakobwa bakuruta.”
Yahamije ko abantu bakwiye kumenya ko ihohotera ryo mu rugo rihari hirya no hino mu miryango. Ati:”Bagabo mwe mwitonde igihe muhitamo abakobwa mukunda kuko ihohotera ryo mu rugo rirahari, ushobora guhitamo nabi uzajya aguhohotera.”
Ku itariki ya 17 Mata 2024 nibwo igitangazamakuru cyo muri Nigeria kitwa “DailyPost” cyatangaje ko Sulaimon Shekoni Solomon uzwi nka Khaid w’imyaka 19 yashyizwe mu bitaro kubera ikibazo cyo kuvira imbere. Byavuzwe ko yabitewe no gukubitwa n’umukunzi we.
Biteganyijwe ko Adekunle Gold azataramira i Kigali ku wa 24 Gicurasi 2024 mu mikino ya nyuma ya BAL.
