Kubyibuha cyane birimo! Bimwe mu bitera ubugumba ku bagabo

Birazwi ko mu muryango mugari, iyo umugabo ashinze urugo, kimwe mu bintu aba ashaka harimo kwagura umuryango ariko hari igihe ahura n’ibyo atari yiteze byo kubura urubyaro. Thefacts.rw igiye kubagezaho bimwe mu biba intandaro y'ubugumba ku bagabo.

May 19, 2024 - 15:50
May 19, 2024 - 18:07
 0
Kubyibuha cyane birimo! Bimwe mu bitera ubugumba ku bagabo

Muri iyi nkuru mugiye kugezwaho bimwe mu byibasira abagabo bakagumbahara. Thefacts.rw irabibagezaho hashingiwe ku bushakashatsi bwegeranyijwe n’urubuga rwa mayoclinic.org rw'i Minnesota ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni ubushashatsi buvuga ko umwe (1)mu miryango y’abashakanye irindwi(7), uba ufite ikibazo cy’ubugumba. Umugabo ashobora kuba imbarutso y’icyo kibazo kubera ikigero cyo hasi cyo kudakorwa kw’intanga ngabo cyangwa se hari ibibazo mu mubiri bitambamira isohorwa ryazo.

Kimwe mu bitera ubugumba ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Iyo umuntu akiri urubyiruko usanga yijandika mu ngeso zitari nziza, hari abagira bagenzi babo banywa inzoga. Hari abahitamo kunywa ibiyobyabwenge birimo cocaine cyangwa marijuana. Kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutera igabanuka ryikorwa ry’intanga ndetse si ibyo gusa kuko bica intege n’izakozwe ntizigire imbaraga zo gutuma haboneka urubyaro. Zagenda mu masohoro zikagerayo zacitse intege, ntihagire icyo zimara. Kunywa inzoga zirengeje urugero kandi bitera indwara y’umwijima.

Kunywa itabi na byo bitera ubugumba. Mayoclinic.org ivuga ko abagabo banywa itabi baba bafite ibyago byinshi byo kugumbahara kurusha abatarinywa.

Kwicarira ibintu bishyushye bigira uruhare mu gutera ubugumba. Hari abagabo bajya ahantu hashyushye batazi ko bibangiza mu mubiri, urugero nko gutinda muri sauna cyangwa se kwicarira icyuma gishyushye. Ibyo byongera ubushyuhe aho intanga zikorerwa bigatuma imyanya ye ikorerwamo intanga yangirika, aho zikorerwa haba hatwikwa, bityo zikangirika.

Kwambara imyenda ihambiriye umuntu na byo bitera ubugumba. Bamwe mu bagabo usanga bambaye igihe kirekire imyenda y’imbere ibahambiriye (ibegereye cyane cyangwa se ibabana). Ibyo ni bibi ku ikorwa ry’intanga kuko bituma aho zikorerwa hatisanzura, bigatuma hakorwa nke izindi zigacika intege.

Kubyibuha cyane. Uru rubuga rwa mayoclinic.org rwatangaje ko umubyibuho ukabije utera ubugumba. Iki kibazo cy'umubyibuho ukabije gitera ihindagurika ry'imisemburo mu mubiri, ibyo bikagabanya uburumbuke ku mugabo.

Ibiro byinshi bitera impinduka zikomeye kandi mbi kuri spermatozoïdes z’abagabo. 

Kwiyongera kw’igice cy’umubiri kibika ibinure, kurekura imvubura zikaze zigira ingaruka ku misemburo ya testosterone, imwe mu y’ingenzi cyane mu gukora intangangabo.  

Udusabo tw’intangangabo (amabya), ahakorerwa izo ntanga, tuba dukeneye ubushyuhe buri munsi ho hagati ya 1 na 2 °C ku bw’umubiri kugira ngo dukore neza. Ibyo ngo ni nayo mpamvu duherereye hanze gato y’umubiri kandi n’uruhu ruturinze rutandukanyeho gato n’urw’ahandi ku mubiri. 

Ikibaho ni uko kwiyongera kw’ibinure gutera ubushyuhe burushijeho urwo ruganda rukora intanga maze ntirukore uko bisanzwe.  

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ku Isi(UN) ryita ku buzima OMS rigereranya ko ku isi 39% by’abagabo bafite ibiro byinshi naho 11% bafite umubyibuho ukabije. Bitera ibyago byo kubura urubyaro hirya no hino ku Isi. Uretse ibyo kandi umubyibuho ukabije utera indwara y'umutima.

Bakomeza bavuga ko byaba byiza umuntu yirinze ibyo byavuzwe haruguru kandi akihutira kujya kwa muganga igihe cyose yumva uburibwe mu myanya y'ibanga, acika intege mu gihe ari gutera akabariro, n' igihe babuze urubyaro uwo bashakanye yari hejuru y'imyaka 35. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.