Umukunzi wa Bahati wakoranye indirimbo na Melodie yavuze ku gutendeka kwe

Diana Marua ubana n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Bahati yagaragaje ko mu myaka yashize yakundanye n’abasore 2 ariko umwe amutendeka.

May 8, 2024 - 08:27
May 8, 2024 - 08:36
 0
Umukunzi wa Bahati wakoranye indirimbo na Melodie yavuze ku gutendeka kwe

Mu kiganiro uyu mugore wa Bahati, Diana Marua yagiranye n’umunyarwenya Dr Ofweneke, yagaragaje ko yariye ubukumi bwe mu buryo butandukanye. Ngo yakundanye n’ abasore 2 umwe babana mu gihugu cya Kenya undi aba mu mahanga. Yakaga amafaranga uwo mu mahanga akayasangira n’uwo mu gihugu.

Yagize ati:”Nigeze kugira umukunzi, aba hano muri Kenya, undi aba mu mahanga. Uwo mu mahanga yanyohererezaga amafaranga nkayasangira n’uwo w’ino aha (Kenya). Ni amafaranga twifashishaga mu bikorwa bitanduakanye birimo no kwishyura icumbi.”

“Byari bitangaje, uzi ko uwo mukunzi twabanaga hano, atigeraga amfuhira! Yajyaga anatubona tuganira dukoresheje uburyo bw’amashusho!”

Uyu mugore wa Bahati yakomeje ahishurira Dr Ofweneke ibihe yagize mu bukumi bwe

Ibihe bye atarabana na Bahati yakundaga kujya mu bitaramo kuva ku wa Kane kugera ku wa Mbere. Ubuzima bwe bwarangwaga n’ingendo hirya no hino mu gihugu (Kenya). Diana kandi ngo ntiyigeraga ajya gusenga ahubwo wasangaga yiryamiye haba ku wa Cyumweru no ku wa Mbere.

Yagize ati”Birumvikana ntarabana na Bahati niberaga mu Isi yanjye. Ntabwo najyaga gusenga, nabaga nibereye mu birori gusa ikindi gihe nkaba niryamiye.”

Yongeyeho ko yakundaga abagabo bafite amafaranga gusa. Yagize ati”Icyo nashakaga ni ubuzima bwiza. Nakundaga abagabo bafite amafaranga kandi bayampa, nkabona ay’icumbi, imyambaro n’ibirungo."

Diana yavuze ko kubera ikimero ke atigeze abura amafaranga mu gihe cy’ubukumi bwe kubera abagabo bayamuhaga. 

Ubu ari mu munyenga w'urukundo kandi abana n'umuhanzi Bahati, dore ko yamuhimbiye indirimbo imurata yitwa "Diana" yakoranye na Bruce Melodie.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.