Ubufaransa : Kavange ufite impano imukirigita, yashyize hanze indirimbo ye nshya" Yummy," video

Kavange Sabin yasohoye indirimbo ye nshya" Yummy," ayitura abari mu munyenga w'urukundo.

Feb 26, 2022 - 10:24
Feb 26, 2022 - 10:22
 0
Ubufaransa : Kavange ufite impano imukirigita, yashyize hanze indirimbo ye nshya" Yummy," video

Umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cy' Ubufaransa, Kavange Sabin yashyize hanze indirimbo ye nshya"Yummy" ayitura abari mu munyenga w'urukundo. Twaganiriye na we adusobanurira ku bijyanye n' icyatumye ahanga iyo ndirimbo. Yahishuye n' inkomoko y' inganzo ye.

"Thefacts.rw" yagiranye ikiganiro n' uyu muhanzi, Kavange Sabin ukorera umuziki mu gihugu cy'Ubufaransa. Yatangiye adusobanurira inkomoko y'inganzo ye. Yagize ati;" Urugendo rw'umuziki wange, rwatangiye igihe nigaga mu mashuri yisumbuye; ku kigo nigagaho hakunda gutegurwa ibitaramo, nkajya ngira umuhate wo gukinamo ikinamuco, nkanaririmba."

" Icyanteraga umuhate ukomeye wo gukora umuziki ni amafoto ya papa, agaragara afite gitari(guitar)."

" Natangiye umuziki nyirizina mu mwaka wa 2003, naje gucika intege nongera kugaruka mu mwaka wa 2005, nahise nshyira hanze indirimbo zirimo; Adeline n'Akavura nakoranye na J. Didy."

Yatangaje icyatumye ashyira umuziki hasi, ati;" Nyuma yaho nshyize hanze' Ngwino,' mu mwaka wa 2009, nahise nshyira umuziki hasi kubera ko uruganda rw'umuziki mu Rwanda rutahabwaga agaciro."

Kavange yahamije ko agarukanye imbaraga zidasanzwe, dore ko guhera mu mwaka ushize wa 2021 yatangiye gushyira hanze indirimbo zitandukanye. Iyabimburiye izindi ni "Again" yakoranye na RAFIKI COGA STAR. Nyuma yahise asohora izindi zirimo: IWACU; yakoze yerekana urukumbuzi afiteye mu rugo( mu Rwanda), MERCI MAMAN; yayikoze agamije gushimira ababyeyi(aba-mama) nyuma yo kubona byinshi bakorera abana.

Ubu indirimbo ye nshya ni YUMMY, yayituye abari mu munyenga w'urukundo. Yagize ati;" Iyi ndirimbo"Yummy" nayikoze ngira ngo nyiture abari mu munyenga w'urukundo. Ifite ubutumwa bwihariye aho igaragaza ko iyo umugabo n' umugore cyangwa se umusore n' umukobwa iyo bari mu rukundo ruzira uburyarya, bisanga mu ijuru rya bonyine rirangwa n' umunezero udashira."

" Ngarutse ku bantu bagaragaye mu mashusho y'indirimbo; umwe ni umukobwa witwa Betty(ugaragaramo cyane), afite ise w' umunya-colombia, na nyina w' umutaliyani. Undi mukobwa ni Anna Ousseni; yabaye Nyampinga w' icyirwa cya Mayotte (imwe mu ntara 101,zigize Ubufaransa) , muri rusange abagaragaye mu mashusho ni inshuti zange."

Kuba ari kure y'abamukorera indirimbo ze(audio producers) ni imwe mu mbogamizi yatangaje ko imubangamiye gusa arashimira urukundo abafana be bakomeje kumugaragariza.

Yahishuye impamvu akora umuziki,ati;" Nkora umuziki kugira ngo nsusurutse abantu mbahe n' inyigisho zitandukanye. Inganzo yange ihora inkirigita bityo sinayipfukiranya."

"Nasanze kuririmba nta kiza nkabyo, biruhura mu mutwe, bikanasusurutsa umubiri."

Hari icyo yasabye abafana b' umuziki muri rusange,ati;" Nyuma yaho nsohoreye'Yummy' abafana bange bitege izindi ndirimbo zidasanzwe, icyo nabasaba ni ugukomeza kunshyigikira."

"Banshyigikira basaba indirimbo zange kuri radio na televiziyo, bakanazisangiza abandi, banazisanga ku mbuga nkoranyambaga zicuruza umuziki zirimo: YouTube na Spotify."

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo ye nshya"Yummy,"

https://youtu.be/TkliJp4Qdak

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.