Abarimo Japhet Mazimpaka bifurije isabukuru nziza y'amavuko Alex Muyoboke

Abanyamazina aremereye mu myidagaduro Nyarwanda, barimo na Japhet Mazimpaka, bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo kuri uyu munsi, bishimira isabukuru y'amavuko ya Alex Muyoboke.

Dec 12, 2023 - 15:07
Dec 12, 2023 - 15:55
 0
Abarimo Japhet Mazimpaka bifurije isabukuru nziza y'amavuko Alex Muyoboke

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ni bwo na nyirubwite, nyirinzu y'imyidagaduro 'Decent ltd' ireberera inyungu z'abahanzi, yashyize kuri konti ye ya Instagram amashusho amugaragaza afite akanyamuneza gaherekejwe n'amagambo yiyifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Ati "Ndiyifuriza isabukuru ihebuje y'amavuko, undi mwaka maze ku isi ni umugisha". Yanahise ashimira abamaze kumuha impano agaragaza ko Ari benshi, ati "Murakoze..... impano zirenga 40".

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Japheti Mazimpaka usanzwe ari umunyarwenya, umushabitsi , akaba n'umunyamakuru ukomeye w'imyidagaduro kuri RBA, yifurije Alex Muyoboke isabukuru nziza y'amavuko.

Yagize ati "Isabukuru y'amavuko nziza muntu mukuru Alex Muyoboke". Yahise anatera urwenya agira ati "Imyaka wujuje ndayizi ni 29 ariko ni ibanga".

Muyoboke Alex yagize isakuru y'amavuko 

Ni ubutumwa bwaherekejwe n'ifoto barikumwe aho bigaragara ko Muyoboke yari yitabiriye igitaramo cy'urwenya 'The Comedy Show Upcoming Diaspora' gitegurwa na Japhet Mazimpaka n'ubundi, gusa kikitabirwa n'abagwizatunga, abanyabirori benshi ndetse kigataramamo abanyempano b'abanyarwenya batandukanye.

Alex Muyoboke, nyiri Decent ltd, yashyize itafari ry'urufatiro ku itorezo ry'imyubakire y'uruganda rw'umuziki nyarwanda kuko yafashije abahanzi benshi cyane batanduka bafite amazina atagondeka mu myidagaduro.

Aba barimo: Tom Close kuva 2006-2010, itsinda Dream Boyz kuva 2011-2012 na Urban Boyz kuva 2012-2013, Social Mula kuva 2013-2016, Davis D kuva 2013-2014, Charly & Nina barambanye kuva 2013-2018 na The Ben Tiger kuva 2008-2010, gusa we bakaba basa n'abongeye gusubukura uyu mubano kuko igitaramo aherutse gukorera i Burundi mu mpera z'Ukwakira bari bagiteguranye.

Gilbert GIRA He is also a showbiz content creator, journalist and analyst at Salus Radio, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser and social media influencer. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy his partnership and trending showbiz from him.