Titi Brown yongeye kugezwa mu rukiko

Umubyinnyi Titi Brown yasubijwe imbere y'ubutabera n'ubushinjacyaha butishimiye imikirize y'urubanza.

Dec 12, 2023 - 12:07
Dec 12, 2023 - 12:11
 0
Titi Brown yongeye kugezwa mu rukiko

Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi ku mazina ya Titi Brown wafunguwe tariki ya 10 Ugushyingo 2023, agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umukobwa utagejeje imyaka y'ubukure, yarangije kongera gusubizwa mu nkiko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rukaba rwari rwatesheje agaciro icyo kirego hamwe n'ibimenyetso byatagwaga, ariko ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru kongera gusuzuma neza ibimenyetso byatanzwe.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko umucamanza yatesheje agaciro imvugo ya nyina w'umwana, wavuze ibyo umwana we yamubwiye, bakaba bavuga ko Urukiko ruterekanye ikibazo kiri mu mvugo y'uregwa, kuko ngo bisanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi atari we wahohotewe.

Ubushinjacyaha bwajuriye ku ifungurwa rya Titi Brown 

Ubushinjacyaha kandi, bugaragaza ko Urukiko Rwisumbuye rwatesheje agaciro ikimenyetso cy'amashusho yagaragaje umukobwa wahohotewe ari kumwe na Titi Brown. 

Ubushinjacyaha, bukaba busobanura ko icyo cyimenyetso bwagitanze bugaragaza ko urega yahuye n'uregwa, kandi bamaranye umwanya, bitandukanye nuko uregwa yireguye avuga ko urega yahagaze ariko ko atigeze yinjira mu nzu kandi ko atahamaze umwanya.

Ubushinjacyaha bukaba busaba Urukiko Rukuru gusuzumana ubushishozi ibyo bimenyetso kandi bukabiha agaciro.

Titi Brown akaba ashinjwa gusambanya umukobwa utagejeje imyaka wahawe amazina ya M. J mu 2021 akamutera inda, ibyaje kumufungisha imyaka ibiri kugera abaye umwere mu Ugushyingo 2023 nubwo asubiye mu rukiko.