Aburahamu sekuruza w'abizera,Kuki nta guhuza hagati y'amadini n'amatorero ?

Imyizere myinshi ishingiye kuri Aburahamu: Abakristo, Abayahudi ndetse na Isilamu. Hari impamvu nyinshi zituma badahuza muri byose.

Dec 10, 2021 - 19:42
Dec 11, 2021 - 08:33
 0
Aburahamu sekuruza w'abizera,Kuki nta guhuza hagati y'amadini n'amatorero ?

Hari imyizerere itandukanye ku Bayahudi, Abakristo ndetse n’Abayisilamu kandi byose bishingiye kuri Aburahamu.Iyo tuje mu myizerere n'imigenzo tubona hagati yabo batandukanijwe n’utuntu ariko twinshi.

Aburahamu,mu giheburayo ari naho rifite umwimerere,bavuga Avraham. Aburahamu yamenyekanye mu kinyejana cya 2 mbere ya Yesu. Uyu ni we abakuru b'Abaheburayo, imyizerere yabo ishingiyeho,ari yo madini 3 yizerera mu Mana. Ayo madini ni:Yudayisime( Judaism,Ubukristo(Christianity) na Isilamu( Islam).

Tugendeye ku gitabo cya mbere cyo muri Bibiliya kitwa Itangiriro, tubona Aburahamu ava  muri Mesopotamia. Imana yamuhamagariye kuba ishyanga rishya ku butaka bw'i Kanani. Yubashye itegeko ry'Imana atabanje kubaza byinshi. Uwo ni we wahawe isezerano ko urubuto rwe, ari rwo ruzaragwa icyo gihugu.

ku ba Judaism, iri sezerano ryasubiwemo ubugira 2, rivuga ko urubyaro rwa Abrahamu ari rwo ruzaragwa. Ibyo byumvikanishako abaturutse kuri Aburahamu ari bo Bayuda, abana ba Izaki,umuhungu wa Aburahamu wavutse kuri Sara. Ibi bihura no kuba Kristo kuko nabo bemerako na Yesu yaturutse mu rubyaro rwa Aburahamu kwa Izaki, kandi igihe Aburahumu yari agitamba Izaki nk'igitambo, yabonye Kristo wari kuzaza ari hafi aho. Islam yo ni Ishmael, ari we mwana wa Abraham wa mbere, uwo wavutse kuri Hagar, ni we wujuje isezerano ry'Imana. Kuri uwo niho umuhanuzi Muhammad yaturutse. ni urubyaro rwe.

Mu Kiganiro Dr.SAFIYYAH yagiranye na Dr. SHABIR ALLAY. Uyu Dr. SHABIR ALLAY yatangiye agira ati:"Mu byukuri nta muntu uzi igihe cya nyacyo Aburahamu yaba yarabereyeho kuko hashize igihe kirekire ariko byabayeho. Coroan ni ijambo ry'Imana kandi dufite Impamvu zo kuryizera. Coroan ivuga byimbitse kuri Aburamu kandi Islam ishingiye kuri ibyo. Dufite ikizere kuko dukurikiye iyo Mana ya Aburahamu.

 Abajijwe uko coroan ihuza na  Bibiliya yarasubije ati:"Bibiliya nayo igaragaza Aburahamu nk’umuhanuzi ukomeye, kandi sekuruza w’abizera bose. Iyo myemerere ishingiye kuri we. Mu gitabo kitangiriro bagaruka cyane byimbitse kuri Aburahamu cyane no mu isezerano rishya Aburahamu agarukwaho nk’urugero rwo kwizera. Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka.

 Imana yahamagaye Aburahamu imuha umugisha, na Abayisilamu baratuje kuko baziko Imana yahaye Aburahamu umugisha ari yo yahaye umugisha umuhanuzi Muhammed kandi amahoro ari kuri we. NKuko Imana yahaye umugisha urugo rwa Aburahamu niko yawuhaye urugo rw’umuhanuzi Muhammed.

Ku Bakristo, utizeye ibyo Imana yasohoreje muri Kristo nta bwo yemewe n'Imana. Umuntu wese akwiye kwizera Imana agatsindishirizwa. Mu yandi magambo, bose baratsinzwe bakeneye imbabazi.

Usanga no mu basa nabahuje imyemerere hari ibyo badahuzaho neza.

 

 

NIYONTEZE JEAN BOSCO I am JEAN BOSCO NIYONTEZE, I am student in HUYE Campus. I am studying journalism and communication. I am documentarist, journalist and writer. On Instagram I am Niyontezejeanbosco. you can follow me on face book I am NIYONTEZE Jean BOSCO. YOU TUBE UKURI GUKIZA TV