Umubare w’abanyamakuru bafungwa wageze kugero cyo hejuru cyane mu mwaka 2021,  24 barishwe bazira gutahura amakuru

Abanyamakuru 293 barafunzwe ku isi Hose , 24 bamaze kwicwa bazira ibyo batangaza naho 18 bamaze gupfa by’amaherere bikewako bifite aho bihuriye n’umwuga wabo.

Dec 11, 2021 - 02:26
Dec 11, 2021 - 08:47
 0
Umubare w’abanyamakuru bafungwa wageze kugero cyo hejuru cyane mu mwaka 2021,  24 barishwe bazira gutahura amakuru

Umwanditsi : Assila Uwineza 

Umubare w’abanyamakuru bari muri gereza wageze kugero cyo hejuru cyane ku isi muri uyu mwaka wa 2021.

Komite ishinzwe kurinda abanyamakuru CPJ yatangaje ko kuya 1 ukuboza uyu mwaka hafunzwe abanyamakuru bagera 293. Hari 24 bishwe bitewe n'amakuru bagiye batangaza. Hari 18 nabo bapfuye ariko kugeza n’uyu  munsi ntiharamenyekana icyatumye bapfa.

ku wa kane tariki 09 Ukuboza 2021  rero iyi komite yashyize hanze urutonde rw’abanyamakuru  bishwe  n’ibihugu  bakomokamo ndetse n’abafunzwe  n’ibihugu  byabibarutse.

Muri Uyu mwaka muri yagaragaje ko muri Mexico hishwe  9, Afghanistan 4, Pakistan 3, ubuhinde  5. icyakoze  mu  bihugu bya Afurika ntahagaragajwe hapfuye abanyamakuru ariko yagaragaye ko hafungiwe abanyamakuru mu bihugu  nka Kongo ndetse n’u Rwanda  hagaragaye 3 bafunzwe muri uyu  mwaka.

Iyi komite ishinzwe kurinda abanyamakuru kandi yagaragaje ko ifungwa ry’abanyamakuru  ku isi  ryiyongereye cyane ugereranyije no mu yindi  myaka yashize, ariko nabwo umubare w’abanyamakuru  bapfa ku isi  waragabanutse muri uyu  mwaka ugereranyije n’umwaka  wa 2020 kuko hapfuye abagera kuri 76.

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist