Umubare w’abanyamakuru bafungwa wageze kugero cyo hejuru cyane mu mwaka 2021, 24 barishwe bazira gutahura amakuru
Abanyamakuru 293 barafunzwe ku isi Hose , 24 bamaze kwicwa bazira ibyo batangaza naho 18 bamaze gupfa by’amaherere bikewako bifite aho bihuriye n’umwuga wabo.
Umwanditsi : Assila Uwineza
Umubare w’abanyamakuru bari muri gereza wageze kugero cyo hejuru cyane ku isi muri uyu mwaka wa 2021.
Komite ishinzwe kurinda abanyamakuru CPJ yatangaje ko kuya 1 ukuboza uyu mwaka hafunzwe abanyamakuru bagera 293. Hari 24 bishwe bitewe n'amakuru bagiye batangaza. Hari 18 nabo bapfuye ariko kugeza n’uyu munsi ntiharamenyekana icyatumye bapfa.
ku wa kane tariki 09 Ukuboza 2021 rero iyi komite yashyize hanze urutonde rw’abanyamakuru bishwe n’ibihugu bakomokamo ndetse n’abafunzwe n’ibihugu byabibarutse.
Muri Uyu mwaka muri yagaragaje ko muri Mexico hishwe 9, Afghanistan 4, Pakistan 3, ubuhinde 5. icyakoze mu bihugu bya Afurika ntahagaragajwe hapfuye abanyamakuru ariko yagaragaye ko hafungiwe abanyamakuru mu bihugu nka Kongo ndetse n’u Rwanda hagaragaye 3 bafunzwe muri uyu mwaka.
Iyi komite ishinzwe kurinda abanyamakuru kandi yagaragaje ko ifungwa ry’abanyamakuru ku isi ryiyongereye cyane ugereranyije no mu yindi myaka yashize, ariko nabwo umubare w’abanyamakuru bapfa ku isi waragabanutse muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka wa 2020 kuko hapfuye abagera kuri 76.