Umugore wagaragaye Kuri youtube arikuririra mu myotsi nyuma yo kubeshywa

Uyu mugore yarwaje umwana we abura amafaranga yo kumuvuza Ubundi nyuma aza kubona umuntu amubwirako azi abantu bamuha amafaranga, Aribwo bamuzaniraga abasore babiri bafite shene ya youtube, bamubwirako bashaka kumva ubuhamya bwe ubundi bakamuha amafaranga. Abo basore bamubajije uburyo akora uwo mwuga w'uburaya, uko asambana n'abagabo byose arabivuga, bamuha amafaranga 10000frw. Bamusezeranya n'ibindi byinshi harimo na mituele, avugako muri ayo mafaranga yafashemo 3000frw ayaha uwabazanye ubundi asigarana 7000Frw.

Dec 11, 2021 - 08:31
Dec 11, 2021 - 08:41
 0
Umugore wagaragaye Kuri youtube arikuririra mu myotsi  nyuma yo kubeshywa

Nyuma yiminsi mike, abana be  baje bamutera hejuru bamubaza impamvu yabwiye isi yose ko ari indaya. Uyu mugore yavuzeko ibi byatumye abana be bamwanga Kandi ariwe muryango wonyine afite kuko ntanumugabo afite kandi yicuza ibyo yakoze.
Uyu mugore yakomeje avugako ikimubabaje aruko abo basore bamubeshye na mituele bamusezeranyije atayibonye .


Yavuzeko abana be baje kumubwirako agomba gushaka abo basore akababwira gusiba ayo mashusho kuri YouTube ariko akaba atarongeye kubabaona. Uyu mugore Kandi yavuze uburyo asigaye agenda afite ikimwaro bitewe nuko aho aciye hose abamuzi batangira kumucira inzara ndetse zimwe mu nshuti ziwe zatangiye kumucikaho.


Yasoje agira inama abantu mu magambo yagahinda ati “sibyiza kwitaranga kuri YouTube utazi ikizavamo nyuma, ntukavuge ikintu kizakugaruka kuko birangira Uri kwivuza”.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.