Kera kabaye urumogi rukozwemo inzoga imara inyota ikanavura inzoka-Amafoto

twanyoye”! Inkuru nziza kuri bo ni uko bwa mbere mu mateka, rwiyemezamirimo w’Umufaransa, Raphaël De Pablo, yakoze umuvinyo yifashishije ako ku mugongo w’ingona, abatari bake bawugaragariza urukundo ku bwo kuba ubamara inyota mu buryo budasanzwe ukanabagera ku nzoka kurusha indi.

Feb 25, 2021 - 10:35
 0
Kera kabaye urumogi rukozwemo inzoga imara inyota ikanavura inzoka-Amafoto

Pablo waciye agahigo ko kwerekana ibitari byarakozwe n’undi muntu, asobanura ko iyo nzoga yahawe izina rya “Burdi W” yayikoze yifashishije alcohol n’ikinyabutabire cya cannabidiol kiboneka mu rumogi.

Cannabidiol ubusanzwe itandukanye na nicotine iba mu itabi ituma urinywa abatwa naryo, kuko yo ikora nk’umuti ufasha mu bijyanye n’ibyiyumviro, imitekerereze n’imyitwarire. Ibyo byatumye Burdi W ivugwa ko yifitemo ubushobozi bwo kuruhura uwayinyoye aho kuba yamubata.

Pablo yagize ati “Dukomeje kugaragaza akamaro gakomeye ka alcohol ariko noneho twongeyemo ikintu kirihura. Ni ikinyobwa ushobora kunywa na mbere yo kurya ukagira appétit, bitandukanye n’ibizwi ku muvinyo kuva kera.”

Uwo mugabo usanzwe asobanukiwe urumogi cyane, ngo yabanje kurwihingira arwitaho neza maze arusarura yitonze ajya kurutunganyiriza mu Budage kuko u Bufaransa butarwemera.

Nyuma y’amasaha make amuritse iyo nzoga yifashishije internet, abaguzi hirya no hino ku Isi bakomeje kuyereka urukundo kuko abagera ku 108 bahise bayisogongera ikimurikwa.

Icupa ryayo rimwe riragura amayero 34 (asaga ibihumbi 35 Frw) mu gihe hataragenwa igiciro gihamye.

7sur7 yatangaje ko amacupa 10500 ya Burdi W ari yo amaze gukorwa, ndetse isoko ryayo riri kuboneka cyane mu mahanga kurusha imbere mu Bufaransa.

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175