"Mureke kumera nk’isenene ziryana bikarangira zikarangiwe mu isafuriya imwe"-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abanyarwanda kwirinda kumera nk’isenene ziryana zafatiwe hamwe bikarangira zose zikarangiwe mu isafuriya imwe.

May 1, 2021 - 11:00
May 1, 2021 - 11:23
 0
"Mureke kumera nk’isenene ziryana bikarangira zikarangiwe mu isafuriya imwe"-Perezida Kagame

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2021.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyo nama kwirinda kumera nk’isenene ziryana hagati yazo zigerageza kwirwanaho, ariko bikarangira uzirya bwa nyuma na zo ubwazo zamaze kumarana, kuko ztamenye ko iherezo ryazo ari rimwe.

Yagize ati: “Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n’uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange… Igihugu gifite abantu batari bazima kigira abantu bameze nk’isenene baryana uwo hanze akaza kuza akabakaranga nyuma.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abashaka kwigarurira u Rwanda bakoresha inzira zose zishoboka bahereye ku gushaka icyazana amacakubiri mu Banyarwanda bakageza ku gushaka uko bakuraho abababuza kugera ku migambi yabo mibi.

Ati: “Igihe badashoboye kuba bakwikiza baguca intege. Ariko nta n’umwe muri bo wavuga ko ari Imana. Bose ni abantu nkawe na njye… Hari benshi bakiri urubyiruko twashyize mu myanya y’ubuyobozi. Mugomba kwihitiramo. Ese muzahitamo kuba isenene?”

Hari umugani w’Isenene nkunda gutangaho urugero. Ziriya senene abantu iyo bamaze kuzifata bazishyira ahantu hamwe ngo zitabacika, aho zigera zigatangira kuryana buri senene igerageza kwirwanaho. Nyuma yo kuryana, zose birangira zikarangiwe mu isafuriya imwe.

Namwe rero mureke kumera nk’isenene. Uriya ubategereje kubakaranga, arabihorera buri umwe akabonamo undi umwanzi we bakicana, ariko uwo muntu we yigaramiye hariya abategereje ngo abakarange nyine. Nubwo waba wabakoreye ibyo bifuza, birangira na we ugiye muri ya safuriya aho bagukaranga.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175