Umunyamakuru w' i Burundi yahishuye byinshi ku gitaramo cya The Ben

Igitaramo cya The Ben kigiye kubera i Burundu cyagarutsweho bivugwa ko kidashobora kuba ku wa 30 Nzeri na 1 Ukwakira uyu mwaka. Umunyamakuru w'i Burundi yatanze umucyo kuri ibyo byavugwaga.

Sep 22, 2023 - 10:18
Sep 22, 2023 - 10:30
 0
Umunyamakuru w' i Burundi yahishuye byinshi ku gitaramo cya The Ben

Imwe mu nkuru zacicikanye cyane mu bitangazamakuru n'ikemangwa ko igitaramo cya Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben giteganyijwe ku wa 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2023 bitewe n'imitegurire yacyo idahagaze neza, umunyamakuru w'i Burundu, Landry Promoter yavuze ko ibyo ari ibihuha.

Inyandiko umunyamakuru Luckman Nzeyimana yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ikubiyemo ikiganiro yagiranye n'uwo w'i Burundu, amusobanurira ko ayo makuru y' ihagarikwa ry'igitaramo i Burundi abibona mu by'i Rwanda (mu bitangazamakuru byo mu Rwanda).

Byavugwaga ko uwitwa Karomba Gael uzwi nka Coach Gael akaba nyiri 1:55 am yashatse kwitambika ikorwa ry'icyo gitaramo ngo kiburizwemo. Uwo Landry Promoter yavuze ko ibyo atigeze abimenya kandi ngo nta kintu kimucaho mu myidagaduro y'i Burundu.

Yagize ati;"Ayo makuru ya Coach Gael ndimo kuyasoma aho iwanyu, hano ibyo nta bihari, ibintu bimeze neza, igitaramo kirimo gutegurwa neza. Sinibaza ko Gael yakora ibyo bintu ahubwo murebe neza niba nta muntu wihishe inyuma y'icyo gihuha."

"Muvandi, igitaramo turakiteguye. N'abahanzi bazafatanya na The Ben mu gitaramo bariteguye. Ubu maze gukorana ikiganiro na Sat B uzaririmbamo, avuga ko yiteguye kunezeza abazakitabira."

Landry Promoter ahamya ko abantu badakwiye kugira ikibazo kuri icyo gitaramo kuko n'abagiteguye bamaze guhura n'abashinzwe umutekano mu gihugu cy'u Burundi, bagiha umugisha; bemeza ko kizaba nta shiti.

Icyo gitaramo cya The Ben w'imbonekarimwe mu bitaramo, giteganyijwe ko kizaba mu mpera z'uku kwezi ku wa 30 Nzeri aho azahura n'abafana bifite. Icyapa cyamamaza icyo gitaramo cyemeza ko kandi azakora ikindi gitaramo ku wa 1 Ukwakira 2023.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.