Umuramyi, Etienne yashyize hanze indirimbo " Amahitamo" igarurira abantu icyizere
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru yashyize hanze indirimbo "Amahitamo" yuje ubutumwa bugarurira icyizere abatari bake.
Uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru, akaba akorera uwo murimo mu gihugu cya Canada, yashyize hanze indirimbo yise " Amahitamo." Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza bukanahamagarira abantu guhitamo Yesu nk'Umwami n'Umukiza. Igahumuriza n' abantu bagize amahitamo atabanyuze mu mwaka ushize ko hari amahirwe yo guhitamo neza muri uyu mwaka wa 2023.
Iyi ndirimbo nshya ya Etienne Nkuru inaganisha mu kwigisha abantu kutagira amahitamo mabi; bagakora uko bashoboye, bakirinda kugira amahitamo mabi.
Akomeza agira ati;" Niba umwaka ushize waragize amahitamo mabi, uyu mwaka ufite amahirwe yo guhitamo neza, ugahitamo Yesu. Abahisemo Yesu bafite ibyishimo n'umunezero. Ugera ku cyo ushaka cyose. Muyumve muraza kumva ubutumwa bubagenewe."
Umuramyi Etienne kandi ashimira abanyamakuru n'abakunzi b'umuziki bakomeje kumutera ingabo mu bitugu. Yaboneyeho kandi no kubasaba gukomeza kumufasha biciye mu gusangiza bagenzi babo indirimbo ze baciye no kuri shene ye ya YouTube yitwa " Etienne Nkuru."
Etienne Nkuru ni Umunya- rwanda ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akorera umuziki we muri Canada ariko ajya acishamo akaza mu rw'imisozi igihumbi.
Akorera ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi, afite intego yo kubwiriza Isi yose ibyiza by' Imana kugira ngo Isi yose ihindukirire Imana.
Etienne n'umufasha we bakunda gukora ibiganiro bigufi bifasha abashakanye kugira urugo rutemba amata n'ubuki. Si abashakanye gusa bifasha kuko bifasha n'abari mu munyenga w'urukundu. Ibyo biganiro babicisha kuri shene ya YouTube yabo.
Yasoje ahishura ko akomeje gukora indirimbo zitandukanye, bityo mu minsi iri imbere azongera akabaha indirimbo zuje ubutumwa n'uburyohe. Ngo ari gutegura n'ibitaramo bizabera mu Rwanda ndetse n' imahanga mu mpera z'uyu mwaka.
Etienne Nkuru yijeje abakunzi be ko mu minsi iri imbere azashyira hanze izindi ndirimbo zuje ubutumwa bwiza.
Kanda hano wumve " Amahitamo" by Etiénne Nkuru.
https://youtu.be/9byEhzAoCQg
