Umuhanzi Weasel yahogojwe n’umukobwa w’Umunyarwandakazi uri muri Miss Rwanda 2021 amwamamaza mu Kinyarwanda

Umuhanzi ukomeye muri Uganda Weasel yagaragaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea muri Miss Rwanda 2021, anasaba abantu kumutora.

Mar 16, 2021 - 22:29
Mar 17, 2021 - 05:44
 0
Umuhanzi Weasel yahogojwe n’umukobwa w’Umunyarwandakazi uri muri Miss Rwanda 2021 amwamamaza mu Kinyarwanda

Umutesi Lea akomeje kwamamazwa n’abahanzi bakomeye muri EAC,kuko nyuma ya Alikiba wamwamamaje irushanwa rigitangira na Weasel yabikoze urugamba rugeze mu mahina cyane ko iri rushanwa riri kugera kuri Final.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Weasel yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda, agaragaza ko ashyigikiye Umutesi Lea aho yasabye n’abantu kumutora

Yagize ati“ Mutore Umutesi Lea number 27 kuba Miss Rwanda 2021 .
Murakoze.”

Umutesi ahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, avuga ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi kuko bufatiye runini igice kinini cy’Abanyarwanda.

Yavuze ko urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi byatuma igihugu cyihaza mu biribwa kikanasagurira n’amasoko mpuzamahanga.

Gushyigikira uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2021, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone, ukandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandika 27 ukohereza kuri 1525.

Umutesi Lea akomeje guhogoza ibyamamare

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw