Vestine na Dorcas berekeje I Burundi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo itsinda ry'abaririmbyikazi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas berekeje I Burundi.
Aba baririmbyi bakaba bahagurutse I Kigali berekeza I Burundi mu gitaramo bagomba kuhakorera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023.
Ni igitaramo kizabera ahazwi nko kuri Hotel Source du Nul.
Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bakaba baratangaje ko ari ibihumbi icumi (10k) ibihumbi mirongo itanu (50k) ndetse n'ibihumbi ijana (100k)