Fast & Furious: Umukinnyi wa filime Vin Diesel ari mu nkiko
Umukinnyi wa filime Vin Diesel wamamaye muri Fast & Furious yagejejwe mu rukiko ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe mu 2010 ubwo barimo gukina iyi filime.
Madamu Asta Jonasson wahoze ari umwunganizi wa Vin Diesel yagejeje uyu mugenzi we mu rukiko amushinja ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo barimo gukina iyi filime Fast & Furious igice cya Gatanu mu 2010.
Kuri uyu wa Kane ubwo Asta yari mu rukiko i Los Angeles muri Amerika, yavuze ko Vin Diesel ubwo bari muri Hoteli "St. Regis Hotel" muri Atlanta, ari bwo uyu mukinnyi yamuhohoteye amusanze mu cyumba cya hoteli agerageza kumwegeka ku rukuta atangira kumusoma ku mbaraga.
Nyuma yuko uyu amusomye ku ngufu, Asta yahise yirukankira mu bwogero bwa hoteli, ari ko ngo nabwo amusanga yo amwegeka ku rukuta atangira kumwikinishiriza imbere.
Umukinnyi wa filime Vin Diesel arashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ibi bikimara kuba, Asta yahise ahamagara kuri telefone mushiki wa Diesel witwa Samantha Vincent akaba anakuriye kompanyi ya 'One Race production company', ariko ngo akibivuga, yahise yirukanwa.
Ku rundi ruhande, uwunganira mu mategeko w'umukinnyi wa filime Vin Diesel, Bryan Freedman, avuga ko umukiriya we ahakana ibyo aregwa byose yivuye inyuma, kandi ko hari ibimenyetso simusiga byemeza ko ibyo ari ibirego biteye isoni kandi ko atari byo na busa.
