Chi Modu Icyamamare mu gufotora abaraperi barimo 2pac, BIG n’abandi yatabarutse ku myaka 54 y’amavuko.
Chi Modu ni umwe muri bagafotozi bamamaye ku isi mu myaka ya 1990. Babinyujije ku rubuga rwa Instagram umuryango we watanze ubutumwa bw’akababaro ariko busaba abantu kubaha ubuzima bwihariye bwa nyakwigendera. Yabonye izuba mu 1966 akaba yatabarutse ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Uyu ni umwe mu bagize uruhare mu gufotora abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu 1990 mu bihe bya ba Tupac, Snoop Dogg, Nas, P Diddy, Cool j, Dr Dre, Eazy E, Ice Cube, Mary J. urutonde ni rurerure rw’abahanzi yafotoye abandi akabakorera ibyegeranyo bigaruka ku buzima bwabo. Chi Modu ni umwe mu bafotozi batembereye isi.
Chi Modu yavukiye muri Nigeria akurira I New Jersey. Yasoreje amashuri Rutgers mu masomo ajyanye n’ubukungu mu 1989. Yaje kubona impamyabumenyi muri photojournalism no gukora ibyegerenyo mu myaka itatu asoje kaminuza. Amwe mu mafoto yamuzamuriye izina harimo ayo yafotoye Snoop Dogg, 2Pac n’abandi baraperi. Yajyaga anafotora amafoto yakoreshwaga mu gufunika album z’abahanzi. Uyu muhanga mu gufata amafoto iyo yafotoraga yabaga yifuza ko abo afotoye bamenyekana aho batuye. Yajyaga avuga ko atifuza ko hari abandi bantu bafotora abahanzi bo muri Amerika kuko bashoboraga kubafotora nabi bakabaharabika.