Pallaso mu muryango umwinjiza muri Konvict Musik ya Akon

Abajyana ba Akon na Pallasso bahuye biga ku buryo uwo muhanzi yakwinjizwa muri Konvict Musik  

May 24, 2021 - 17:26
May 24, 2021 - 17:30
 0
Pallaso mu muryango umwinjiza muri Konvict Musik ya Akon

Akon umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye ku isi uyu muhanzi akaba ari mu biganiro mu ibanga n’umuhanzi ukomeye muri Uganda ashaka kwinjiza muri Konvict musik ye. Pallasso umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no kurwego mpuzamahanga uyu muhanzi akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga uyu muhanzi akaba ari mu biganiro n’umuhanzi Akon kugirango ajye mu bahanzi bazajya bafashwa n’inzu itunganya umuziki ya Akon yitwa Konvict musik. Ibi byatangiye kujya hanze nyuma y’uko bari abenshi bagiye babonana Pallasso n’umujyanama wa Akon mu mahoteri akomeye atandukanye witwa David Bolno bakunze kwita Babbs ndetse ubwo aba bombi bagenda babonwa bakaba babaga bari kumwe n’ushinzwe kureberera inyungu ndetse akanunganira mu mategeko umuhanzi Pallasso. Ibi byatumye benshi batangira gutekereza ko ntakindi cyaba kiri guhuza izi mpande zombi usibye imikoranire muri Konvict musik. Palllasso aramutse asinye amasezerano muri Konvict musik akaba ari umwe mu bahanzi bo muri kano karere u Rwanda ruherereyemo waba ubashije kugera kuri uru rwego nyuma y’abahanzi bagiye babigerageza ariko ntibibashe kubyara umusaruro.