Miss Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly ari muri Tanzania mu gikorwa cyo gutegura Miss East Africa
Miss Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly yafashe rutema ikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Kamena 2021 aho yerekeje muri Tanzania mu kiganiro n’itangazamakuru aza gusobanura ibijyanye no gutegura irushanwa rya Miss East Africa.

Yaba kuri Twitter afite ibihumbi 14.300 na Instagram afiteho ibihumbi 449 bamukurikira nta yindi nkuru ari gusangiza usibye ibyo gutegura iryo rushanwa no kuba ari we visi perezida w’akanama karitegura. Abakobwa bazitabira bazaturuka mu bihugu birenga 13 birimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo no mu ihembe rya Afurika. Mu ndege yanditse ati:’’nta mbaraga z’umugore ziruta gushaka iterambere’’ ibihugu bizitabira birimo: Burundi, Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Zambia Zimbabwe, Comoros, South Sudan, Eritrea, Ethiopia, Djibout, Madagascar n’ibindi biza gutangarizwa mu kiganiro ari bugirane n’itangazamakuru ryo muri Tanzania.