Sir Alex Ferguson yahishuye icyamubabaje n’icyo abafana bamukoreye atazibagirwa muri Manchester United

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester United, Sir Alex Ferguson,wayitoje imyaka 26 akayihesha ibikombe byinshi cyane yavuze ko mu myaka 26 yamaze muri iyi kipe ikintu yicuza ai uko hari abakinnyi yimye amahirwe ndetse yemeza ko uburyo abafana b’iyi kipe bamweretse urukundo yatwaye igikombe cya mbere byamukoze ku mutima.

Mar 29, 2021 - 21:32
 0
Sir Alex Ferguson yahishuye icyamubabaje n’icyo abafana bamukoreye atazibagirwa muri Manchester United

Uyu mutoza ufatwa nk’uw’ibihe byose ku isi,yatwaye ibikombe 13 bya Premier League, FA Cup 5, Champions League 2 ubwo yari kuri Old Trafford hagati ya 1986 na 2013.

Nubwo ibyinshi byagenze neza muri iyi kipe,hari utuntu Fergie yavuze ko twamubabaje harimo kurekura abakinnyi yaba abakiri bato n’abakuze.

Aganira n’urubuga rwa Manchester United,uyu musaza w’imyaka 79 yagize ati “Buri gihe umuntu agira ibyo yicuza ariko icy’ingenzi n’ukubirenga ukareba imbere.Ejo aba ari undi munsi kandi niko nabigenzaga iyo nabaga natsinzwe.Ejo hazaza habaga ari heza.

Ku byo nicuza,ikipe nari mfite mu 1994,abakinnyi bane b’inyuma bose bari bakuze bose bari kumwe,icyo cyari ikintu kibabaje cyari kigiye kuba ku mutoza kuko abo basore bari ingenzi kuri njye.

"[Paul] Parker, [Steve] Bruce, [Gary] Pallister, [Denis] Irwin bari abakinnyi beza.Bampaye imyaka 9 cyangwa 10 kandi ibihamya byagaragariraga mu kibuga.Ntabwo babibonaga ariko njye narabibonaga.

Ikibazo cyari “ngiye kubikoraho iki?.Nateguye uko bagenda bose kandi babikoze neza gusa kubibabwira byari bigoye cyane.

Ikindi n’ukureka abakinnyi bakiri bato bakagenda.Wenda umukinnyi yabaga afite imyaka 17 na 18.Twamurekuraga tumubwira ko tugiye kumushakira indi kipe.Twakoraga ibishoboka byose tukayimushakira ariko birababaje ko twakoraga ibyo.

Biteye agahinda.Icyo ni ikintu kibi cyane kureka umwana muto akagenda.Intego ze n’ibyifuzo bye byabaga ari ugukinira Manchester United imbere y’abantu 75,000 akazajya no ku kibuga Wembley ku mukino wa nyuma.

Izo nizo ntego buri mwana wese wazaga muri Manchester United yabaga afite.Bityo kuzimwambura cyari ikintu kibabaje cyane.Narabyangaga cyane.

Fergie yavuze ko ikintu atakwibagirwa ku bafana ba United ari urukundo bamweretse ubwo yatwaraga igikombe cya mbere.

Yagize ati “Ubwo twatwaraga igikombe cya shampiyona bwa mbere,ntabwo nashoboraga kuva mu modoka.Hari abafana ibihumbi amagana.Nagiye kubareba nyuma ya saa sita kuko hagombaga gufatwa amafoto mfashe igikombe.Nagiyeyo saa cyenda,mbura uko nsohoka mu modoka baranterura.Byari birenze.

Bari bamaze imyaka 26 bababara ariko uwo munsi banyeretse urukundo.Uwo munsi bari kungira na Perezida.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175