Urutonde rw'abatsinze mu itangwa ry'ibihembo bya Rwanda Performing Arts Festival 2024
Mu Rwanda, umunsi mpuzamahanga w'Ikinamico wahujwe n'uw'ubusizi, habonerwaho n'umwanya wo gutanga ibihembo ku barimo abakinnyi b'ikinamico, abanyarwenya n'abasizi. Uwegukanye ibihembo byinshi ni Uwimana Shakira aho yegukanye bibiri.
Ibirori by'iserukiramuco n'itangwa ry'ibihembo by'ubuhanzi (Rwanda Performing Arts Festival 2024) byabanjirijwe n'urugendo rwo gusura Intebe y'ubusizi iherereye i Kiruri mu murenge wa Karama, Huye. Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ikinamico n'uw' Ubusizi wateguwe n'Urugaga rw'ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation). Abari bitabiriye ibyo birori bamaze kugaruka ku Nzu Ndangamurage y' u Rwanda, bataramiwe n'abasizi barimo Ira Badena na Carine, n'aba nyarwenya barimo Babu.
Mu bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’Inteko y’Umuco; iri serukiramuco ryateguwe bigizwemo uruhare na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU: Commission Nationale Rwandaise pour l’UNESCO), Akarere ka Huye ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.
Intebe y'Inteko, Ambassador Robert Masozera yavuze ko bahemba kugira ngo abantu bakomeze basigasire umuco gakondo.
Yagize ati;"Mubona ko muri iki gihe abantu batira iby'ahandi kurusha gukoresha iby'iwacu. Duhemba abari mu ngeri zitandukanye z'ubuhanzi kugira ngo dukundishe Abanyarwanda iby'iwacu. Turasabwa kubereka ko n'iby'iwacu bikungahaye, bityo na bo bakabikoresha."
Amaze gutambutsa ubwo butumwa hakurikiyeho urwenya rwatanzwe na Babu ndetse na Olivier, nyuma yaho hatangijwe umuhango wo gutanga ibihembo ku basizi, abanyarwenya n'abakinnyi b'ikinamico.
Dore urutonde rw'abatsinze n'ibyiciro barimo:
Best Female Stand-up comedian of the year 2024
Kadudu
Best Male Stand-up comedian of the year 2024
Japhet Mpazimpaka
Best Female comedian of the year 2024
Uwimpundu Sandrine (Rufonsina)
Best Male comedian of the year 2024
Nkundabose Emmanuel
Best Modern dance group of the year 2024
Incredible Kids Academy
Best Female dancer of the year 2024
Uwimana Shakira
Best Male dancer of the year 2024
Joseph Murego (Jojo Breez)
Senior best dancer of the year 2024
Divine Uwayezu
Best poetess of the year
Kibasimba Confiance
Best poet of the year 2024
Tuyisenge Olivier
Best Female Radio Drama actor of the year 2024
Ingabire Mimy Marthe ( Maribori)
Best Male radio drama actor of the year 2024
Evariste Twagirayezu (Kalimanzira_Musekeweya)
The Passionate Poet of the year 2024
Maniraguha Carine
Most Promising comedian of the year 2024
Ndihokubwayo Jean Bosco
Best RPAF People's Choice of the year 2024
Uwimana Shakira
Uyu Uwimana Shakira uzwi nka Shakira Kay ni we wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi, dore ko yegukanye ibihembo bibiri birimo icy'umubyinnyikazi mwiza n'icy'abafana. Ibi bihembo byatanzwe hagendewe ku majwi y'abafana aho bari bafite 50%, n'akanama nkemurampaka kari gafite 50%.