Urutonde rw'abatsinze mu itangwa ry'ibihembo bya Rwanda Performing Arts Festival 2024

Mu Rwanda, umunsi mpuzamahanga w'Ikinamico wahujwe n'uw'ubusizi, habonerwaho n'umwanya wo gutanga ibihembo ku barimo abakinnyi b'ikinamico, abanyarwenya n'abasizi. Uwegukanye ibihembo byinshi ni Uwimana Shakira aho yegukanye bibiri.

Mar 28, 2024 - 02:16
Mar 28, 2024 - 12:14
 0
Urutonde rw'abatsinze mu itangwa ry'ibihembo bya Rwanda Performing Arts Festival 2024
Umubyinnyikazi Shakira Kay ni we wegukanye ibihembo bibiri

Ibirori by'iserukiramuco n'itangwa ry'ibihembo by'ubuhanzi (Rwanda Performing Arts Festival 2024) byabanjirijwe n'urugendo rwo gusura Intebe y'ubusizi iherereye i Kiruri mu murenge wa Karama, Huye. Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ikinamico n'uw' Ubusizi wateguwe n'Urugaga rw'ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation). Abari bitabiriye ibyo birori bamaze kugaruka ku Nzu Ndangamurage y' u Rwanda, bataramiwe n'abasizi barimo Ira Badena na Carine, n'aba nyarwenya barimo Babu.

Mu bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’Inteko y’Umuco; iri serukiramuco ryateguwe bigizwemo uruhare na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU: Commission Nationale Rwandaise pour l’UNESCO), Akarere ka Huye ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.

Intebe y'Inteko, Ambassador Robert Masozera yavuze ko bahemba kugira ngo abantu bakomeze basigasire umuco gakondo.

Yagize ati;"Mubona ko muri iki gihe abantu batira iby'ahandi kurusha gukoresha  iby'iwacu. Duhemba abari mu ngeri zitandukanye z'ubuhanzi kugira ngo dukundishe Abanyarwanda iby'iwacu. Turasabwa kubereka ko n'iby'iwacu bikungahaye, bityo na bo bakabikoresha."

Amaze gutambutsa ubwo butumwa hakurikiyeho urwenya rwatanzwe na Babu ndetse na Olivier, nyuma yaho hatangijwe umuhango wo gutanga ibihembo ku basizi, abanyarwenya n'abakinnyi b'ikinamico.

Dore urutonde rw'abatsinze n'ibyiciro barimo:

Best Female Stand-up comedian of the year 2024

Kadudu

 Best Male Stand-up comedian of the year 2024

Japhet Mpazimpaka

 Best Female comedian of the year 2024

 Uwimpundu Sandrine (Rufonsina)

 Best Male comedian of the year 2024

 Nkundabose Emmanuel 

Best  Modern dance group of the year 2024

 Incredible Kids Academy

 Best Female dancer of the year 2024

Uwimana Shakira 

 Best Male dancer of the year 2024

Joseph Murego (Jojo Breez)

 Senior best dancer of the year 2024

 Divine Uwayezu 

Best poetess of the year

 Kibasimba Confiance

Best poet of the year 2024

Tuyisenge Olivier

Best Female Radio Drama actor of the year 2024

 Ingabire Mimy Marthe ( Maribori)

Best Male radio drama actor of the year 2024

Evariste Twagirayezu (Kalimanzira_Musekeweya)

The  Passionate Poet of the year 2024

Maniraguha Carine

Most Promising comedian of the year 2024

Ndihokubwayo Jean Bosco

Best RPAF People's Choice of the year 2024

  Uwimana Shakira

Uyu Uwimana Shakira uzwi nka Shakira Kay ni we wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi, dore ko yegukanye ibihembo bibiri birimo icy'umubyinnyikazi mwiza n'icy'abafana. Ibi bihembo byatanzwe hagendewe ku majwi y'abafana aho bari bafite 50%, n'akanama nkemurampaka kari gafite 50%.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.