Yatumye Bebe Cool amena ibanga! Juliana Konyomozi yagaruye ikiganiro n'ibyamamare

Nyuma y'igihe Juliana Konyomozi adakora mu kiganiro yatumiragamo ibyamamare kizwi nka "The Sit Down with Juliana" yatangiye igice cya kane cyacyo, aho yatangiranye na Bebe Cool, ahita amenyesha abantu iby'umugore we Zuena ahugiyemo.

Mar 29, 2024 - 09:51
Mar 29, 2024 - 09:50
 0
Yatumye Bebe Cool amena ibanga! Juliana Konyomozi yagaruye ikiganiro n'ibyamamare
Juliana Konyomozi yagaruye ikiganiro "The Sit Down with Juliana"

Ku wa 28 Werurwe 2024, nibwo umuhanzikazi akaba umunyabigwi mu muziki wa Uganda n'uw'akarere k'Afrika y'Iburasirazuba muri rusange, Juliana Konyomozi yatangiye igice cya kane cy'ikiganiro kizwi nka "The Sit Down with Juliana." Ku ikubitiro yakiriye umuhanzi Bebe Cool, amenyesha abantu ko umugore we yatangiye kwiga kaminuza.

Mu kiganiro Bebe Cool yakiriwemo na Juliana Konyomozi, cyashyizwe ku rubuga rwa YouTube, yavuze ko nyuma y'igihe babana bakaba baragize n'umugisha babyarana abana batanu, umugore we Zuena Kirema yafashe umwanzuro wo gusubira mu ishuri, yakomereje muri kaminuza.

Zuena Kirema yamenyekanye cyane ubwo yinjiraga mu muziki ndetse n'ishyingiranwa rye n'icyamamare Bebe Cool ariko yitabiriye amarushanwa y'ubwiza yabereye mu gihugu cya Uganda.

Iki kiganiro "The Sit Down with Juliana" yagaruye ni kimwe mu biteza imbere imyidagaduro yo muri Uganda, bikaba akarusho kuba gikorwamo na nyiracyo Juliana Konyomozi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Woman, Omutima Oguluma, Eddiba, Wakajanja na Right Here.

Juliana Konyomozi yishimiye ko yatangiye ikiciro cya kane cy'ikiganiro cyatangijwe mu mwaka wa 2018. Ati:" Nishimiye igaruka rya The Sit Down with Juliana, mu byatambutse, twakoranye ibiganiro n'abanyabigwi mu bisata bitandukanye, byashyize itafari ku muryango mugari ndetse bajyira icyo bamarira imyidagaduro. Ibyo bimbera icyitegererezo cyo gukora ibindi."

"The Sit Down with Juliana " yitezweho gutumirwamo ibyamamare bibarizwa mu bisata bitandukanye, aho bazahishura bimwe mu byo abakunzi babo babibazaho.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.