Hagiye kubakwa Titanic nshya

Ubwato bwa Titanic bumaze imyaka 112 burohamye mu nyanja ya Atlantic, hagiye kubakwa ubundi bumeze kimwe buraza kuzura vuba aha.

Mar 30, 2024 - 15:19
Mar 30, 2024 - 15:21
 0
Hagiye kubakwa Titanic nshya

Umuherwe uzwi cyane ukomoka muri Australia, Clive Palmer, ngo arashaka kubaka ubwato busa na Titanic yarohamye mu 1912 irimo abantu barenga 2200, ubwato biteganyijwe ko buzuzura mu 2027.

Ku nshuro ya mbere Palmer yatanze igitekerezo cyo gushaka kubaka Titanic II mu 2012, aho uyu mwaka yatangaje  uyu mushinga ku mugaragaro ku munsi w’ejo tariki ya 13 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru mu nzu mberabyombi ya Sydney.

Ubwato bwa Titanic bwarohamye tariki 15 Mata 1912 mu nyanja ya Atlantic nyuma yo kugonga urutare rw'urubura mu gicuku rwagati, yari mu rugendo rwayo rwa mbere rwavaga mu Bwongereza bwerekeza mu Amerika.

Palmer ufite umutungo wa miliyari 4.2 z’amadolari nk’uko Forbes ibitangaza, yasobanuye neza ko uyu mushinga uzatwara amadolari hagati ya miliyoni 500 na miliyari imwe.

Uyu musaza w’umucuruzi akaba n’umunyapolitiki, ntabwo ari mushya mu mishinga minini nk’uyu. Ni inararibonye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yahoze afite ikipe y’umupira w’amaguru kandi yicaye mu Nteko Nshingamategeko ya Australia imyaka itatu hagati ya 2013 na 2016.