Abaturage b'i Kiruri mu Karere ka Huye banyuzwe n'ibyamamare-Amafoto

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, 27 Werurwe, nibwo bamwe mu basitari bo mu Rwanda mu bisata bitandukanye bafashe imodoka berekeza i Kiruri ku Ntebe y'Abasizi, bigaragariza abaturage baho, na bo banyuzwe na bo. Abashinzwe umuco bavuze ko bahabazanye kubera ko habumbatiye amateka.

Mar 27, 2024 - 18:59
Mar 28, 2024 - 01:40
 0
Abaturage b'i Kiruri mu Karere ka Huye banyuzwe n'ibyamamare-Amafoto
Umusizikazi Kibasumba yabakirije imikarago, banyurwa n'inganzo ye (photo; A. Niyonkuru)

Itariki ya 27 Werurwe buri mwaka ni umunsi wahariwe kwizihiza Ikinamico. Ni umunsi wizihirijwe mu karere ka Huye, ukaba wahujwe n'umunsi w'Ubusizi wabaye 21 Werurwe. Bamwe mu bahuriye mu buhanzi barimo Rangwida, Maribori, Intare y'Ingore, Rufonsina, Kadudu, Divine Uwayezu na Mbata, bahuriye ku Nzu Ndangamurage y' u Rwanda, mu mujyi wa Huye. Saa Cyenda zuzuye bafashe imodoka berekeza ku Ntebe y'Abasizi i Kiruri, ni mu murenge wa Karama, Huye.

Basanze abaturage bateraniye i Kiruri. Bishimiye abahuriye mu buhanzi babashije kuhagera:Tuyishime Jado Fils ukina muri Musekeweya n'Indamutsa akaba n'umunyamakuru kuri radio Rwanda. Uyu ni umwe mubishimiwe cyane n'abaturage b'i Kiruri bamwumvaga ariko bataramubona.

Umwe mu banyarwenya bakunzwe kuva mu minsi yashize Mbata, bakimara kumenya ko ari we bamwishimiye cyane.

Yahagurutse agira ati;"Ni njye munyarwenya wamenyekanye nka Mbata. Imana yirukane umudayimoni wo gutera inda hano i Kiruri, mubaye Imbatabigwi!"

Umukinnyi wa filimi akaba n'umunyarwenya Rufonsina, yakurikiyeho asuhuza abantu, ababashije kumumenya basimbukiye hejuru bishimira kumubona amaso ku yandi.

Umukinnyi w'Ikinamico "Urunana" Rangwida ni umwe mubishimiwe cyane kubonwa amaso ku yandi. Uyu mudamu akimara kwiga ko ari we Rangwida, abakunzi b'Ikinamico Urunana basanzwe n'ibyishimo, bagaragaza  ko bamwishimiye.

Abaturage bo muri aka gace ka Kiruri bishimiye kubona amaso ku yandi umukinnyi wa filimi wamenyekanye nk'Intare y'Ingore. Uyu mugore akimara kwivuga  bakomye mu mashyi, bigaragara ko inzozi zabo zibaye impamo zo guhura na bo.

Bamwe mu baturage baganiriye na The facts.rw bavuze ko bishimiye guhura n'ibi byamamare. Uwitwa Mukeshimana Grace yavuze ko inzozi ze zibaye impamo.Ati;"Nifuzaga kubona Rufonsina n'Intare y'Ingore, nishimiye guhura na bo kuko nahora mbyifuza."

Claude yavuze ko byari byiza kubona amaso ku yandi abo yumvaga kuri radio. Ati;"Ni byiza kuba mbonye Tuyishime Jado Fils, ni umwe mu bakinnyi b'Ikinamico nkunda cyane."

Abandi bagaragara mu ruganda rw'ubuhanzi hano mu Rwanda bari bahari barimo umunyarwenya Kadudu, Benitha, Olivier na Babu.

Si aba gusa bahahuriye kuko hari n'ababyinnyi barimo Jojo Breezy, Divine Uwayezu na Shakira Kay.

Umuyobozi w’umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Kajuga Jerome yavuze ko berekeje i Kiruri mu rwego rwo gusigasira amateka yaho.

Yagize ati;"Hano i Kiruri ni ho hasigaye Intebe ya nyuma y'Abasizi, bavaga hano bakajya gusiga Ibwami, bakagaruka hano. Twahaje kugira ngo twegere abasizi ndetse twerekane ko hafite ubwiza bwihariye. Tugomba no kuhakorera ubuvugizi bakahubaka Ikirango ndangamateka."

Inama imaze guhumuza Saa kumi n'imwe na Mirongo Ine z'umugoroba, basubiye mu mujyi wa Huye ku Nzu Ndangamurage y' u Rwanda, aho bataramiye, nyuma hatangiwe ibihembo by'indashyikirwa mu buhanzi.

Abaturage banyuzwe no kubona abo bumvaga kuri radio n'abandi babonaga kuri televiziyo ariko batarababona amaso ku yandi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.