Menya uko irushanwa ry'iteramakofe ryaberaga muri Kigali Universe ryasojwe
Mu mpera z'icyumweru gishize, mu nyubako ya Kigali Universe yubatse hejuru y'igisenge cya CHIC mu mujyi wa Kigali, hasorejwe irushanwa ry'iteramakofe ryitabiriwe na rurangiranwa muri uwo mukino, Carlos Takam.
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024, muri Kigali Universe hasorejwe irushanwa ry'iminsi ibiri ryahaberega. Ryari rigamije kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 "Genocide Memorial Boxing Tournament 2024.”
Ni irushanwa ryateguwe na federasiyo y'umukino w'iteramakofe mu Rwanda ku bufatanye ni ibigo bitandukanye birimo Forza Bet na Kigali Universe. Iri rushanwa kandi ryatewe inkunga n'igihangange muri uyu mukino ku Isi, Carlos TAKAM, ryitabirwa n'abantu baturutse mu bihugu bitatu bitandukanye birimo: U Rwanda, Ethiopia na Sudani yAmajyepfo (South Sudan).
Imikino ya nyuma y'iri rushanwa yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bitandukanye, nka Bruce Melodie, Sherrie Silver, Rocky Kimomo ndetse n'abandi.
Hari kandi abanyacyubahiro bari barimo nka Amb. Lulit Zewdie Gebremariam (Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda), Carlos Talam(Umukinnyi w'iteramakofe ukomeye ku Isi, Coach Gael (Umushoramari akaba umuyobozi wa Kigali Universe, 1:55AM, UGB n'ibindi...), SHARANGABO Alex (Umuyobozi wa Genocide Memorial tournament mu Rwanda) n'abandi.
Dore uko imikino ya Genocide Memorial Tournament 2024 (GMT2024) yagenze:
Imikino ya nyuma y' irushanwa rya ‘GMT2024’ yakinwe mu byiciro bibiri bitandukanye. Ikiciro icya mbere cyari icy'abagitangira 'amateur' ndetse n'ikiciro cy'ababigize umwuga 'pro.’
Ikiciro cy'abakizamuka (amateur) ni cyo cyarebwaga ahanini n'iri rushanwa, dore ko cyagize imikino itanu itandukanye. Abitwaye neza barahembwe.
Dore uko batsindanye:
NTABAGANYIMANA VALANTE(RWANDA)yatsinze SAMUEL ELEMIN JOSEPH (SOUTH SUDAN)
RUBAMBA IGURU (RWANDA) yatsinze MEL DENG KUAL (SOUTH SUDAN)
KELIA IRADUKUNDA (RWANDA) yatsinzwe na GENET TSEGAYE (ETHIOPIA)
BABRA LAM (SOUTH SUDAN) yatsinzwe na NSENGIYUMVA ANGE(RWANDA)
PACIFIC NIYONZIMA(RWANDA) yatsinzwe na ABREHAM ELEM(ETHIOPIA)
Naho mu babigize umwuga (Pros) habaye imikino ibiri:
PATRICK ATWI (SOUTH SUDAN) yatsinzwe na DONATIEN DUSABE (RWANDA)
NDAYISHIMIYE PATRICK(RWANDA) yatsinze NELSON MBOKA (ETHIOPIA)
Abakinnyi b'iteramakofe bitabiriye GMT2024 bagaragaje ihangana rikomeye
