Morgan Wallen yahagaritse igitaramo cye ku munota wa nyuma

Abantu bari benshi bategereje igitaramo cy'umuhanzi, Morgan Wallen ariko aza kubatenguha ababwira ko atakiririmbye ahubwo ngo barebe ukuntu bataha.

Apr 24, 2023 - 17:05
Apr 24, 2023 - 17:11
 0
Morgan Wallen yahagaritse igitaramo cye ku munota wa nyuma
Morgan Wallen yatengushye abafana be bari bamutegereje i Mississippi ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, (photo; Internet)

Kuri icyi Cyumweru, 23 Mata nibwo abatari bake bari bategereje igitaramo cya kabiri cy'umuhanzi Morgan Cole Wallen uzwi nka Morgan Wallen  kuko icya mbere yari yaragikoze mu ijoro ryo ku wa 22 Mata muri kaminuza ya Mississippi ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ku munota wa nyuma yababwiye ko atakigiye ku rubyiniro kubera ko yagize icyibazo cy'ijwi rye.

Igitangazamakuru "TMZ" cyatangaje ko abakunzi b'umuziki bari benshi ahari hagiye kubera igitaramo cya Morgan Wallen ho muri Kaminuza ya Mississippi biteguye kuryoherwa n'umuziki wa Morgan Wallen ariko ku munota wa nyuma avuga ko atakibaririmbiye.

Yagize ati;" Ikibazo nagize cy'ijwi cyaje nyuma y'igitaramo cya nijoro. Nakomeje gukorana n'umuganga wange kugeza ku munota nari kugira ku rubyiniro. Mumbabarire sinyibaririmbiye. Mutahe amahoro. Amatike mwari mwaguze murongera kuyasubirizwa aho mwayaguriye."

Ubwo butumwa bwagaragaye imbere kuri ekara (screen) ku munota bari bamutegerejeho. Bari bamutegereje aho kugira ngo bamubone bahita babona ubwo butumwa.

Ni ibintu byarakaje cyane abo bari bamaze amasaha atari make bategereje icyo gitaramo.

Yahisemo kuboherereza ubutumwa ku munota wa nyuma ko cyitakibaye, (photo;Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.