Miss Corria yarusimbutse

Miss Corria yarusimbutse nyuma yo gukora impanuka ikomeye cyane.

Jan 22, 2023 - 23:17
Jan 22, 2023 - 23:23
 0
Miss Corria yarusimbutse


Ku mugoroba wo kuri uyu Gatandatu 21 Mutarama 2023, inkuru yasakaye hirya no hino ku Isi, ihamya ko Miss wa Wales 2022, akaba ari Miss Darcey Corria yarusimbutse ubwo yakoraga impanuka y'imodoka ikomeye. Ni impanuka yakoreye mu gace ka Bridgend ho mu majyepfo ya Wales. Yahise yihutanwa igitaraganya kwa muganga.


Ibinyamakuru byo muri Wales byatangaje ko Miss Corria yatakaga cyane avuga ko ababara mu ijosi bigaragara ko yaba yavunitse amwe mu magufwa yo hafi yaho. Yihutanywe ku bitaro bya Kaminuza ya Cardiff, ni ho arwariye.


Igipolisi cya Wales cyemeje ayo makuru. Bavuze ko iyo mpanuka yabaye ngo kandi  bakaba bakomeje gukora iperereza ku gikomeje guteza impanuka zitari nke muri ibyo bice byo mu majyepfo ya Wales.


Miss Darcey Corria ni Miss wa Wales 2022 akaba yaratorewe uwo mwanya muri Gicurasi umwaka ushize. Ni we kandi utegerejwe ko azaserukira Wales mu marushanwa ya Miss w' Isi azaba mu mezi ane ari imbere, azaba abaye ku nshuro ya 71.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.