Rihanna n'umugabo we A$AP bizihije isabukuru y'umuhungu wabo
Kera kabaye Rihanna n'A$AP Rocky bagaragaje amafoto bizihiza isabukuru y' umwaka y'umuhungu wabo, RZA.
Ibitangazamakuru byandika ku myidagaduro birimo "People Magazine" byahishuye ko ku wa Gatandatu, 13 Gicurasi 2023 aribwo Rihanna n'umugabo we basangije abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye amafoto abagaragaza uko ari batatu bizihiza isabukuru y'umwaka uwo mwana wabo RZA amaze avutse.
Uyu Rihanna w'imyaka 35 wasangije abakoresha urubuga rwa Instagram amafoto ko yibarutse imfura ye muri Gicurasi 2022, we n'umugabo Rocky w'imyaka 34 bagaragaje ko bishimiye umwana wabo RZA umaze umwaka avutse.
Rihanna umaze iminsi ahishuye ko akuriwe, bityo yitegura kwakira umwana we wa kabiri, yafatanyije n'umugabo we bita imfura yabo RZA Athleston. Bakaba basoma Rizza. Bamwise RZA, akaba yitiranwa n' umuyobozi w'itsinda rigari ry'abaraperi rya Wu Thang Clan ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Na bo bagaragaye mu mafoto Rihanna yasangije abakoresha Instagram bishimira ko umwana witiranwa n'umuyobozi wabo witwa Robert Fitzgerald Diggs uzwi nka RZA kandi akaba ari n'uw'ikirangirire yizihije isabukuru ye ya mbere.
