Davido yikomye itangazamakuru rya Nigeria.

Ni ibisanzwe ko abenshi mu bahanzi b'ibyamamare b'Abanya-Nigeria badakunze gutanga ibiganiro ku bitangazamakuru byo muri Nigeria cyane cyane ibinyamakuru byandika, none Davido we yamennye umuceri abishyira hanze.

Oct 15, 2023 - 20:32
 0
Davido yikomye itangazamakuru rya Nigeria.
Davido yikomye itangazamakuru rya Nigeria.

Nyuma yo kuregwa na Perezida ucyuye igihe w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru rya Nigeria (NFF), Amaju Pinnick, wateguye igitaramo cya Warri Again, VANGUARD yagerageje kuganira na Davido ngo avuge ku ruhande rwe ibyo kutaboneka muri icyo gitaramo kandi yarishyuwe. Aho kugira ngo adubize ibyo yari abajijwe, uyu muhanzi yasubizanyije uburakari avuga ko itangazamakuru ryo muri Nigeria ryishimira kumutangazaho ibintu bibi gusa.

Asa n'ukwepa ikibazo, yagize ati "Igihe natanze imfashanyo ku mfubyi zo muri Nigeria, mwatangaje iki? Mwishimira gusa kuntangazaho amakuru mabi. Mwakomeza mukanyandikaho ibyo mwishakiye byose".

Nyamara n'ubwo yabivuze gutya, amakuru y'imfashanyo Davido yatanze ku mfubyi zo muri Nigeria yatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu birimo na Vanguard. Byatangajwe mu Ugushyingo kwa 2021 ko yatanze amafaranga y'amanya-Nigeria angana na millioni magana abiri na mirongo itanu (N250 million). Aya arimo 200 nawe yari yatse nk'ubufasha bwo gutanga, ndetse na 50 yongeyeho ubwe.

Si ibyo gusa kandi kuko mu minsi mike ishize, Ikinyamakuru cyandika, Potpourri, cyatangaje ko uyu muhanzi w'ikimenyabose yibarutse impanga we n'umugore we Chioma nyuma yo kugira ibyago bagapfusha umwna wabo mu mpera za 2022 aguye mu bwogero.

Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA He is an academic professional journalist, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser, social media influencer and showbiz analyst. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy the trending showbiz from him.