Umukobwa w’uburanga burangaza ibyamamare Yolo The Queen akomeje kuvugisha menshi Drake

Drake uri mu bakurikira uyu munyarwandakazi witwa Yolo The Queen kuri Instagram yagaragaje amarangamutima anamubaza aho yari yaragiye mu gihe cyose yamaze nta kintu ashyira kuri Instagram ye.

Feb 23, 2021 - 12:18
 0
Umukobwa w’uburanga burangaza ibyamamare Yolo The Queen akomeje kuvugisha menshi Drake

Umubano hagati ya Drake ukomeje gufata indi ntera dore ko ku munsi w’ejo ubwo Yolo The Queen yagarukaga ku rubuga rwa instagram hari hashize amezi  abiri uyu mukobwa atagaragara kuri uru rubuga ndetse nta n’ifoto ashyiraho.

Drake ni umwe mu bashimishijwe no kugaruka kwa Yolo The Queen kuri instagram ndetse aciye no mu handikirwa ubutumwa (inbox) yandikiye Yolo The Queen amagambo agira ati « It’s been so long u disappeared » bisobanuye mu kinyarwanda ngo ’Hashize igihe kinini warabuze, bigaragaza ko yari amukumbuye cyane. Yolo The Queen yaherukaga gushyira hanze amafoto ye kuri instagram mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo gusa kuri ubu yongeye kugaruka kuri instagram aho yashyize hanze amafoto atandukanye.

Kugira ubwiza burangaza benshi ndetse n’imiterere ikurura benshi bigahuzwa no kwibanda mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nibyo byatumye umukobwa uzwi nka YOLO THE QUEEN ku mbuga ze nkoranyambaga agaragarizwa urukundo n’ibyamare bikomeye cyane nka DIAMOND Platnumz ndetse n’umuraperi ukomeye cyane ku Isi DRAKE.

Ntabwo ari abo gusa bamukurikira kuko n’abandi benshi b’ingeri zitandukanye baramukurikira ndetse usanga badahwema no kumugaragariza ko bamukunze ’LIKE’ banyuze kurizo mbuga nkoranya mbaga ze.

Ahanini uyu mukobwa w’umunyarwandakazi mu bintu bituma akunzwe cyane n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, harimo imiterere y’umubiri we ndetse n’uburanga bwe butangarirwa n’abatari bake.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi, nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe, kuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku Isi.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175